Umunya Nigeria Aboubakar Lawal wahoze akinira AS Kigali yitabye Imana azize impanuka ya Moto yabereye mu gihugu cya Uganda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere
inkuru mbi yatashye mu bakunzi ba ruhago nyuma yo kumva ko umunya Nigeria
wahoze akinira AS Kigali yitabye Imana nyuma y'impanuka ya Moto yabereye mu
gihugu cya Uganda mu gace ka Entebe.
Uyu mukinnyi wahoze akinira AS
Kigali yari yaratandukanye nayo asigaye akinira Vipers SC yo mu gihugu cya
Uganda, akaba yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere itariki 24
Gashyantare 2025.
Lawal yakiniye AS Kigali imyaka
ibiri, ayifasha kwegukana ibikombe igikombe kimwe cy’Amahoro
Aboubakar Lawal ufite umupira mu ifoto yitabye Imana azize impanuka ya Moto
TANGA IGITECYEREZO