Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020, ku biro by’ikipe ya AS Kigali habereye umuhango wo kongera amasezerano y’imyaka ibiri umutoza mukuru Eric Nshimiyimana ndetse banerekana Mutarambirwa Djabil wavuye muri Kiyovu Sports nk’umutoza uzamwungiriza.
Uwahoze ari umutoza wungirije muri Kiyovu Sport, Mutarambirwa Djabil utarongerewe amasezerano muri iyi kipe, yahawe akazi muri AS Kigali asimbura Mateso Jean de Dieu utarifujwe n’umutoza mukuru Eric ko bakomezanya.
Abatoza bose ba AS Kigali FC uko ari batatu, bari basoje amasezerano yabo ariko habaho ibiganiro hagati y’ubuyobozi ndetse n’aba batoza hagamijwe kubagumana cyangwa kubarekura mu gihe batumvikanye.
Ibiganiro byagenze neza, maze umutoza mukuru Eric Nshimiyimana ndetse n’umutoza w’abanyezamu Higiro Thomas, bongererwa amasezerano y’imyaka ibiri mu gihe Mateso Jean de Dieu wari umaze igihe kitari gito ari umutoza w’ungirije muri iyi kipe yeretswe umuryango.
Mateso utongerewe amasezerano yasimbujwe Mutarambirwa Djabil wari wasezerewe na Kiyovu Sport mu minsi ishize, aho nawe yahawe amasezerano y’imyaka ibiri nk’umutoza wungirije muri AS Kigali.
Aba abatoza bose uko ari batatu, Eric Nshimiyimana, Mutarambirwa Djabil na Higiro Thomas, basabwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuzahatanira kimwe mu bikombe 2 bikinirwa mu Rwanda.
Bikaba bisobanuye ko Mateso ariwe mutozawasezerewe na AS Kigali gusa wasimbuwe na Djabil, abandi bose bakaba bari bayisanzwemo.
Eric Nshimiyima yongerewe amasezerano nyuma yo gufasha ikipe ya AS Kigali kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 33. Mu mikino 33 iyi kipe yakinnye, yatsinzemo imikino irindwi, inganya imikino 12, itsindwa imikino ine. Iyi kipe yatsinze ibitego 21 itsindwa ibitego 20.
Djabil yagizwe umutoza wungirije muri AS Kigali FC
Abatoza bose ba AS Kigali FC mu mwaka utaha w'imikino
TANGA IGITECYEREZO