Kuri uyu wa Gatatu ni bwo abayobozi b'ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku Isi bahurijwe hamwe bagaruka ku kibazo cy’uko u Bushinwa bushobora kuba busahura ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika. Gusa aba bayobozi bose babihakanye uretse Mark Zurckerberg uyobora Facebook ni we wabitsimbarayeho.
Leta Zunze
Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa iyo bigeze ku bijyanye n’imikorere
y’ikoranabuhanga ndetse n’ubukungu ku Isi ibi bihugu birebana ay'ingwe. Kuri uyu
wa 29 Nyakanga bamwe mu bayobozi b'ibigo bikomeye cyane ku Isi mu ikoranabuhanga
bari bahurijwe hamwe aho barimo kwiga bibazo bijyane n’ukwishyira ukizana kw'amakuru
kuri murandasi.
Ubwo iyi
nama yabaga haje kuza ikibazo gisa nk'icyahise kiba ingingo y’ishimiwe gusa
ikomeye kuko yarebaga niba koko leta y’Ubushinwa yiba amabanga cyangwa
imikorere y’ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika.
Iyi ngingo yibajijweho n’izi nzobere
bakaba n’abakuru b'ibigo bikomeye yagiraga iti ”Utekerezako Leta y’Ubushinwa yiba
ikoranabuhanga ibigo by’Amerika?”
Ababayozi
b'ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye bari bitabiriye iyi nama harimo bwana Tim
Cook umuyobozi mukuru wa Apple, bwana Sundar Pichai umuyobozi mukuru wa Google,
Jeff Bezos nyiri Amazon na Mark Zuckerberg nyiri Facebook.inc ibarizwamo
Instagram, Facebook na WhatsApp. Iki kibazo cyagiye gisubizwa na buri wese
cyari kibajijwe na Bwana Steube.
Dore amwe mu
magambo aba bayobozi bagiye batangaza:
v Tim Cook umuyobozi mukuru wa Apple ati”
Ntabwo nakwemeza neza niba hari ikintu twigeze twibwa na leta y’Ubushinwa”
Yunzemo agira ati ”Nta gihamya n'imwe nzi yaba yaratubayeho rwose”.
v Bwana Jeff Bezos nyiri Amazo akaba ari
nawe mukire uyu munsi wa mbere ku Isi we yatangaje ati ”Ku bijyanye n’iki kibazo
numvise inzandiko nyinshi zibivuga gusa ntabyo nabonye n’amaso yanjye”.
v Nyakubahwa Mark Zuckerberg nyiri Facebook.inc we kuri iki kibazo yakivuzeho muri aya magambo ”Ndatekereza hari
inyandiko nyinshi zanditse neza ko leta y’Ubushinwa yiba ikoranabuhanga ry’ibigo
byo muri Amerika”.
v Sundar Pichai umuyobozi mukuru wa
Google we ati ”Mu bijyane no kuba twaribwe na leta ntabwo nabihagararaho gusa
igihari ni uko mu mwaka wa 2009 twigeze kugabwaho igitero cy’ikoranabuhanga gifite
aho gihuriye n’Ubushinwa”.
Nyuma y'uko
aba bagabo bagiye batanga ibitekerezo kuri iki kibazo cyari kibajijwe muri iyi
nama yari yahuriwemo n’abahanga bakaba n’abatunzi dore ko bari mu bantu batunze
amafaranga menshi muri iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye bagaragaza ko leta y’Ubushinwa
nta makuru ibiba.
Gusa
ku ruhande, rwa Facebook bwana Zuckerberg yahise yemeza iki kibazo ndetse yemye
ariko uyu mugabo akunze guterana amagambo n’ikigo cy’ubukombe mu Bushinwa kimaze kuba umucyeba ukomeye kitwa Bytedance gikora ibikorwa nk’ibyo Facebook ikora kuko ni cyo gifite Tik Tok ndetse n’urubuga rwwa Wechat zijya gukora nk'uko Instagram, Facebook na WhatsApp bikora.
Mu minsi
ishize ni bwo bwana Zuckerberg yatangaje ko ibi bigo biri kwigana ibikorwa
byabo nubwo umuyobozi w’ikigo cya Tik Tok nawe aheruka gushinja iki kigo
kumwiba udushya twinshi.
Gusa
hagarutswe ku ihangana riri hagati y'Ubushinwa na Amerika ku bijyanye n’ikoranabuhanga
ryazanwe n’ibigo byo muri Amerika. Mu minsi yashize ubwo Huawei yo mu Bushinwa yamaraga gushyira ku mugaragaro
ikoranabuhanga rya murandasi y’icyiciro cya 5 (5G), iki kigo cyahise kigirirwa
ishyari risa n'iridasobanutse. Icyakurikiyeho ni uko iki kigo Huawei cyahise gicibwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na zimwe
muri program cyakoreshaga za Google zahise zihagarara, gusa ubu cyubatse izacyo.
Abasesenguzi
bavuga ko ubushotoranyi buri hagati y’ibi bihugu, bushingiye ku bukungu ndetse ko kugira ngo bukemuke bigoye cyane.
Src: CNN
TANGA IGITECYEREZO