RFL
Kigali

Ni imfura yanjye! Victor Rukotana wasoje gukora Album ya mbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2020 9:00
0


Umuhanzi Victor Rukotana ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko asoje gukora Album ye ya mbere iranga urugendo rw’imyaka itatu amaze akora ku mitima ya benshi binyuze mu ndirimbo.



Rukotana ni umwe mu bahanzi b’igisekuru gishya mu muziki wagize izina rikomeye abicyesha indirimbo nka “Promise”, “Warumagaye”, “Sweet Love” n’izindi.

Yatangiye urugendo rw’umuziki we mu 2017 asohora indirimbo zubakiye ku rukundo mu bihe bitandukanye, aririmba mu birori n’ibitaramo bikomeye.

Yari amaze iminsi ahugiye mu gutegura no gutunganya Album ye ya mbere ataratangaza izina yakoze yifashishije aba-producer batandukanye barimo Li John wayihaye umugisha.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Victor Rukotana yavuze ko igihe cya ‘Guma mu rugo’ yakibyaje umusaruro mu kunononsora neza Album ye ya mbere afata nk’imfura ye.

Avuga ko atangira umuziki atatekerezaga ko mu gihe cy’imyaka itatu azaba agize Album iranga urugendo rwe.

Yavuze ko hari abahanzi bamaze igihe kinini bataragira n’igitekerezo cyo gukora Album-Ibintu we ashimira Imana.

Victor Rukotana avuga ko azashyira ku isoko iyi Album mu minsi iri imbere, kandi ko iriho indirimbo ebyiri abantu batazi n’indi yakoze yo gushimira.

Yavuze ko hariho indirimbo imwe gusa yakoranye n’undi muhanzi ariyo “Mama Cita” yakoranye na Uncle Austin wabaye umujyanama we.

Rukotana avuga ko abantu benshi bamumenye mu njyana gakondo, ndetse bamwe bakibwira ko nta yindi njyana yakora ariko ngo kuri iyi Album yagaragaje ko ashoboye.

Yagize ati “Iyi Album ni nk’imfura yanjye ya mbere nibarutse ntago nari nziko guhera mu 2017 kugeza ubu honyine nzaba ngize album byose ni Imana hari abamaze imyaka myinshi bataragira icyo gitekerezo.”

Yavuze ko ari no gutekereza gukora Album y’indirimbo zihimbaza Imana, mu rwego rwo kuyishimira ku bw’ubwenge muntu yagize bwo gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ubu riri kwifashishwa muri iki gihe.

Uyu muhanzi avuga ko afite icyizere cy’uko abantu bazakunda iyi Album, ashingiye ku kuba baranyuzwe n’indirimbo yagiye asohora mu bihe bitandukanye.

Ati “Indirimbo ziriho abantu barazikunze banteye imbaraga zo gukora, ndizera ko n’izindi zizaza bazazikunda.”

Umuhanzi Victor Rukotana yasoje gukora Album ya mbere iranga imyaka itatu amaze mu muziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ROMANCE' VICTOR RUKOTANA AHERUTSE GUSOHORA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND