Ni we mukire wa mbere ku Isi atunze arenga miliyari $186 nyuma y'uko ubukungu bw’ikigo cye buzamutse kubera icyorezo cya coronavirus. Jeff Bezos akize kurusha ibigo byinshi ku Isi harimo byinshi byamamaye twavuga nka Nike, McDonald, IBM, Starbucks, Costco. Ari mu bantu bungukiye muri gahunda ya guma mu rugo iri hirya no hino ku Isi.
Magingo aya, ubutunzi bwa Nike burabarirwa kuri miliyari $122, naho ubwa McDonald burabarirwa kuri miliyari $143. Ikigo cya Amazon ubutunzi bwacyo bwazamutse ku kigero cya 65% bw’ubutunzi cyari gisanzwe gifite, ibi byatumye Bezos ubutunzi bwe buzamuka bugera kuri miliyari $186 nk'uko urubuga Bloomberg Billionaires Index rubyerekana.
Uyu mugabo amaze kuba icyamamare kubera gutumbagira mu butunzi mu gihe gito kandi mu minsi benshi bari kujya mu bukene. Ubutunzi bwa Jeff Bezos ntabwo buri gushidikanwaho na benshi kuko muri iyi minsi abantu batari kujya mu ruhame twavuga nk'amasoko ndetse n’ahandi benshi bari guhaha ibicuruzwa byinshi bifashishije ikoranabuhanga, muri uku gukoresha ikoranabuhanga nibyo biri gutiza umurinda ikigo cya Amazon gisanzwe gikorera ubucuruzi kuri murandasi kugira urwunguko rukabije.
Jeff Bezos afite imigabane ingana na miliyoni zigera kuri miliyoni 55.5 za Amazon, ni ukuvuga afite akagera kuri 11.1% by’amazon nk'uko ikinyamakuru business insider kibitangaza.
Mackenzie Bezos na Jeff Bezos
Ku rundi
ruhande, ntabwo Bezos ari gutera imbere wenyine kuko n'uwahose ari umugore we Madamu Bezos Mackenzie nawe ubutunzi bwe bwarazamutse kuko mu gihe cyo gutandukana
yafashe imigabane ingana na kimwe cya kane cya Amazon, kuri uyu munsi biravugwa
ko ashobora kuba atunze agera kuri miliyari $58.7 bituma ahita ajya ku mwanya wa
mbere mu bagore bakize cyane ku Isi.
Bezos ntabwo akize kurusha ibigo twavuze
haruguru gusa, ahubwo hafi y'ibigo by'ibyogere muri Amerika abirusha amafaranga
ndetse menshi cyane bimwe mu bizwi twavuga nka Oracle itunze agera kuri miliyari
$176, IBM itunze agera kuri miliyari $112. Aha icyo bisobanuye ni uko mu gihe
Bezos yashaka kugura Nike akayitunga nta muntu ufitemo umugabane n'umwe yasigara
atunze miliyari $64 ziri ku ruhande iki kigo kitarimo.
Src:
businessinsider
TANGA IGITECYEREZO