Kigali

Steve Wozniak wakoze mudasobwa ya mbere ya Apple ararega Youtube kuba imbarutso y’ibyaha by’uburiganya

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/07/2020 17:13
0


Steve Wozniak umuhanga ndetse uri mu bagabo bubashywe bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi kuko ari we wakoze mudasobwa yabashaga guterurwa bwa mbere ku Isi ”Apple I”, ubu ari kurega Youtube kuba abafatanyacyaha ku bwambuzi bw'abantu bari kwiyitirira abandi kuri YouTube bakiba bitcoin.



Kuri iyi nshuro bwana Wozniak arashinja ikigo cya youtube kugira uruhare mu butubuzi buri gukorwa n’abantu biyitirira abandi bakabasha gukwirakwiza ibihuha bishingiye ku bucuruzi bw’amafaranga akoreshwa kuri murandasi (Bitcoin).

Uyu mugabo uri mu nkingi za mwamba mu ikoranabuhanga rigezweho yatangaje ko abona ikigo cya Youtube gifitwe na google ari bo bakabaye bari gucyemura ibibazo biri gukorerwa kuri murandasi (internet) ariko nta kintu na kimwe bari gukora ahubwo bari gutiza umurindi ubu bujura. Steven Wozniak avuga ko igitero giheruka kugabwa ku byamamare ndetse n’abakire kuri konte za twitter nacyo cyakozwe mu buryo nk'ubwo ibihuha bya Google bikunze gukorwamo.


Steve Job na Steve Wozniak bakiri gutangira ikigo cya Apple

Wozniak atangaza ko Google iri kugira uburangare bukomeye ndetse iri guteza ikibazo gikomeye ishaka indonke ivuye mu matangazo anyuzwa muri izi video zikorwa hamagamijwe gucucura abantu utwabo.

Yagize ati” Iyo Google iba yarakomeje guhangana n’uburyo bwikorwa ry’ibikorwa byiza ntabwo tuba turi aha uyu munsi". Yakomeje agira ati” Niba Youtube na Google barajwe ishinga no kwita ku mikorere ya Program za mudasobwa ariko ntibashyire ingufu mu guhagarika ibikorwa nk’ibi biri gutuma benshi babura ibyabo”.

Ku rundi ruhande, abanyamategeko barimo Cotchett, Pitre na McCarthy bavuga ko bahagarariye abandi bantu bagera 17, batuburiwe ku buryo bukabije mu bihugu bitandukanye birimo US, UK, Canada, Japan, Malaysia, China na Europe.

Umunyamategeko Joe Cotchett uri gufasha Steven mu gutambutsa iki kirego yavuze ko ashimira Twitter kuko nubwo babashije kwatakwa ariko bahise bagerageza ibishoboka byose bahagarika uburinganya bwa Bitcoin. Mu magambo ye yagize ati”Igihe twitter yinjirirwaga bakagera kuri konte zigera ku 130 hakwirakwizwa ibihuha bya Bitcoin bahise bakora ibishoboka byose bahita babihagarika byihuse”.

Src: bbc 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND