Bwa mbere kuva mu mwaka w’i 1956 hatangwa igihembo cya Ballon d’Or ku mukinnyi w’indashyikirwa ku Isi mu mupira w’amaguru mu mwaka w’imikino, ntibyigeze bibaho na rimwe ko gihagarikwa ariko uyu mwaka kubera ibibazo bya Coronavirus byagwiririye abatuye Isi yose, iki gihembo ntikizatangwa.
Ikinyamakuru France Football gisanzwe gitegura kikanatanga iki gihembo, cyamaze gutangaza ko bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, uyu mwaka wa 2020 kitazatanga igihembo cya Ballon d’Or cyari kimaze imyaka myinshi gitangwa.
Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru France Football witwa Pascal Ferre yagize ati "Bwa mbere mu mateka kuva mu mwaka wa 1956 igihembo cya Ballon d’Or kizafata akaruhuko. Uyu mwaka wa 2020 nta gihembo kizatangwa nyuma yo kureba tugasanga ibigenderwaho bitarujujwe".
“Lionel Messi, Rapinoe, Matthijs de Ligt na Allison Becker bari begukanye ibihembo muri 2019 bazagumana ibihembo kugeza mu wundi mwaka. Aba batwaye ibihembo muri 2019 nta bazabasimbura bafite kubera ko nta Ballon d'Or izatangwa muri 2020”.
Muri uyu mwaka w'imikino hari abakinnyi bahabwaga amahirwe menshi yo kuzatungurana bakegukana iki gihembo barimo Robert Lewandowski wa Bayern Munchen na Kevin de Bruyne wa Manchester City, bagize umwaka w’imikino mwiza.
Abakinnyi bose bari begukanye ibi bihembo bagiye gutegereza undi mwaka kugira ngo haboneke abandi bahembwa.
Kuva muri 1956 Ballon d’or yegukanywe n’abakinnyi batandukanye gusa umukinnyi umaze gutwara nyinshi ni umuny’Argentine ukinira ikipe ya Fc Barcelone, Lionel Messi, umaze gutwara 6.
Bwa mbere mu myaka 64, uyu mwaka nta Ballon d'Or izatangwa
TANGA IGITECYEREZO