RFL
Kigali

Humble Jizzo mu basuye ibyiza nyaburanga nyuma y’isubukurwa ry’ubukerarugendo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2020 10:59
0


Umuhanzi Manzi James uzwi nka Humble Jizzo we n’umufasha we n’umwana wabo bari mu basuye ibyiza nyaburanga nyuma y’isubukurwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.



Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kamena 2020 yayobowe na Perezida Kagame, yatangaje ko “Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights), baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buremewe.” 

Nyuma, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), cyavuze ko abasura ibyiza nyaburaga mu bice bitandukanye by'Igihugu bagomba kubikora bubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, umuhanzi Humble Jizzo n’umuryango we batembereye ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba aho basuye ibyiza nyaburanga.

Humble Jizzo yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye isubukurwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo we n’umugore we banzura gutemberera ku Gisenyi nk’ahantu bari bakumbuye kandi bakoreye ubukwe.

Yavuze ko bitewe n’ingamba ziriho zo gukomeza kwirinda Covid-19, Gisenyi yabonaga ari nk’ahantu hashya kuri we ndetse n’abo bajyanye. Ati “Ubusanzwe gutembera ku Gisenyi byari ibintu bisanzwe ariko kubera Coronavirus numvaga ari nk’ahantu ntari nakageze.”

Ku wa 01 Kamena 2020, Humble Jizzo yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugore we Amy Blauman mu buryo bwihariye amutura indirimbo esheshatu zirimo imwe yifashishije amutereta.

Yamutuye indirimbo ‘Until you’ ya Shyne Ward, ‘I wanna grow old with you’ y’itsinda West Life, ‘How Long will I love you’ ya Ellie Goulding, ‘Ntakibazo’ ya Urban Boys, ‘Adam na Eve’ ya Urban Boys ndetse na ‘My woman’ ya Patoranking.

Humble Jizzo na Army barushinze ku wa 25 Ugushyingo 2018. Bombi, ku wa 23 Gashyantare 2018 bibarutse imfura y’umukobwa.

Uyu mwana wahawe izina rya ‘Ariella’ yavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Washington.

Humble Jizzo n'imfura ye ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu


Uyu muhanzi ubarizwa muri Urban Boys yavuze ko we n'umuryango we bishimiye isubukurwa ry'ibikorwa by'ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu

Umuryango wa Humble Jizzo mu byishimo ubwo wari wasohokeye ku Gisenyi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND