Iyo tuvuye mu kazi kacu ka buri munsi cyangwa turi mu rugo dufata akaruhuko, kuri bamwe filime ni kimwe bamwe bifashisha mu kuruhura mu mutwe. Uretse kuruhura mu mutwe bamwe bahitamo kujya kuzirebera mu mazu rusange areberwamo sinema, Menya filime 10 zibe byose ku Isi.
Buri wese ahitamo ubwoko bwa filime areba bitewe
n’amarangamutima ye, aho usanga bamwe bakunda izivuga ku nkuru z’urukundo,
urwenya, inkuru mpamo n’izindi. Filime uretse kuba abantu bazireba mu kwishimisha
cyangwa kuruhura mu mutwe zinafasha mu kongera ubumenyi mu bintu bitandukanye.
Nyuma y'uko haje
iterambere mu bijyanye no gufata amashusho hagatangira gukorwa filime
zitandukanye abantu bakazikunda, ni bwo inzu zitandukanye zitunganya sinema
zashoye akayabo ka madorali muri uru ruganda rwa sinema.
Mu mwaka myinshi yatambutse hasohotse umubare munini
cyane wa filime zarebwe cyane ariko nubwo hari izarebwe cyane hari zimwe muri
zo zabaye iz’ibihe byose, kubera kurebwa n’umubare munini cyane kuri iyi si dutuye.
Reka turebere hamwe urutonde rwa filime 10 zarebwe cyane mu mateka.
10.
Harry Potter and The Phillosher’s Stone
Harry Potter and The Phillosher’s Stone iyi ni filime yasohotse mu mwaka wa 2001 ikaba yarayobowe na Chris Columbus igacuruzwa n’inzu itunganya sinema ya Warner Bros. Pictures. Inkuru yiyi filime yashingiye ku nkuru yanditswe n’umwanditsi w’umwongereza Joanne Rowling mu gitabo cye yise Harry Potter and The Phillosher’s Stone.
Iyi filime ikaba yarakozwe ku ngengo y’imari isaga miliyoni ijana na makumyabiri n’eshanu z’amadolari ($125M), Box office ikaba yarageze kuri miliyoni zisaga magana icyenda na mirongo irindwi n’umunani n’ibihumbi ijana by’amadolari ($978.1M).
9. The GodfatherIyi filime Godfather yasohotse mu mwaka 1972 ikaba yarayoboye na Francis Ford Coppola, inkuru yiyi filime ikaba yarishingiye ku nkuru yo mu gitabo cyitiranwa niyi filime, iki gitabo kikaba cyranditswe n’umwanditsi w’umunyamerika witwa Mario Puzo. Uyu mugabo kandi niwe wanditse filime yiswe Superman yasohotse mu mwaka 1978. Paramount Pictures niyo yacuruje iyi filime.
Iyi filime ikaba yarakozwe ku ngengo y’imari iri
hagati ya miliyoni $6-7.2 z’amadolari ya leta zunze ubumwe za amerika. Box
office ikaba yarageze kuri miliyoni $246-287. Godfather ikaba yaratowe ku
mwanya wa kabiri na American Film Institue nka “Greatest Film in American
Film”.
8. Home AloneHome alone ni filime yasohotse mu mwaka 1990 ivuga ku nkuru y’umwana muto w’imyaka 8 ugerageza kuryanya abajura baje kwiba iwabo mu rugo, aho aba yasigaye mu rugo wenyine ababyeyi be bagiye mu biruhuko bya noheli mu mugi wa Paris mu bufaransa. Iyi filime ikaba yaranditswe ikanatunganywa na John Hudges, ikayoborwa na Chris Columbus icuruzwa na 20th Century Fox. Iyi filime yakozwe ku ngengo y’imari ya miliyoni $18 aho Box office yageze kuri miliyoni ($476.7).
7. The Lord of the Rings
6. ET-The Extra Terrestial
Iyi filime ivuga inkuru y’umwana muto witwa Elliot uba inshuti n’ikivejuru, yasohotse mu mwaka 1982 yandikwa na Melissa Mathison iyoborwa na Steven Spielberg. Yacurujwe na Universal Pictures, ikorwa ku ngengo y’imari ya miliyoni $10.5 Box office igera kuri miliyoni ($792.9).
5. Terminator 2- Judgment DayImpamvu ya mbere yatumye iyi filime irebwa cyane ni umukinnyi wayo w’imena uyikinamo ariwe Arnold Schwarzenegger. Iyi filime yasohotse mu mwaka 1991 yandikwa na William Wisher iyoborwa na James Cameroon. Yacurujwe na Tristar Pictures, ikaba yarakozwe ku ngengo y’imari iri hagati ya miliyoni $94-102, Box office igera kuri miliyoni ($520.8).
4. The Lion King
Iyi ni imwe muri filime zizwi nka cartoon yakunzwe n’abana cyane ku isi yose, bikaba kimwe mu bwatumye ijya kuri uru rutonde rwa filime zarebwe cyane ku isi. Iyi filime yasohotse mu mwaka 1994 ikorwa na WaltnDisney Feature Animation. Ikaba yarayobowe na Roger Allers na Rob Minkoff, ingengo y’imari yakoreshejwe mu gutunganya iyi filime igera kuri miliyoni $45 aho Box office yageze kuri miliyoni ($968.5).
3. Star Wars Episode IV- A new Hope
Iyi filime yasohotse mu mwaka 1977 iyoborwa na
George Lucas itunganywa na Lucas film, aho yacurujwe na 20th Century
Fox. Ikaba igaragaramo abakinnyi bibyamamare batandukanye aha twavuga nka Mark
Hamill, Harrison Ford, Carrie Fisher n’abandi. Ingengo y’imari yakoreshejwe mu
gutunganya iyi filime ni miliyoni $11 naho Box Office igera kuri miliyoni
($775.5)
2. Avatar
Avatar nayo ni imwe muri filime ivuga ku nkuru
y’ibivejuru yarebwe cyane ku isi. Iyi filime yasohotse mu mwaka 2009 yandikwa,
iyoborwa inatunganywa na James Cameroon. Ikaba yaragurishijwe na 20th
Century Fox. Uretse kuba iyi filime yararebwe cyane ni imwe muri filime zinjije
amafaranga menshi cyane mu mateka, aho ingengo y’imari yo kuyikora yatwaye
miliyoni $237 naho Box office ikagera kuri Miliyari ($2.79).
1. Titanic
Titanic niyo filime iza ku mwanya wa mbere muri
filime z’ibihe byose zarebwe cyane ku isi. Iyi filime yasohotse mu mwaka 1997
yandikwa inayoborwa na James Cameron. Abakinnyi bimena biyi filime ni Leonardo
Di Caprio na kate Winslet. Ingengo y’imari yakoreshejwe mu gutunganya iyi
filime ni miliyoni $200 naho Box office igera kuri Miliyari ($2.194).
Src:Wonderslist.com
Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO