RFL
Kigali

RIB ikomeje iperereza ku bibazo byavuzwe muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/07/2020 15:06
0


Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rukomeje iperereza ku bahoze ari abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, ndetse ko banasabwe ibisobanuro by’ibanze ku byaha bakekwaho by’inyerezwa ry’umutungo no kudatanga imisoro byabaranze mu gihe bayoboraga iyi kipe ikundwa na benshi mu ngeri zitandukanye.



Ku wa 25 Gicurasi 2020, nibwo RIB yakiriye ikirego cy’Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, wareze abahoze bayobora iyi kipe kunyereza umutungo wayo ugera hafi kuri miliyari 1 Frw ndetse anagaragaza ko aba bayobozi banatanze na ruswa mu bihe bitandukanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ rukimenya aya makuru rwatangiye abayobozi n’abahoze bayobora Rayon Sports kugira ngo bakorweho iperereza ryimbitse kuri aya makuru yatanzwe na Perezida wa Rayon Sports muri iki gihe, Bwana Sadate Munyakazi.

Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera, yagiranye na IGIHE yatangaje ko bakomeje iperereza ndetse hari ibimenyetso by’ibanze byasabwe abakurikiranywe.

Yagize ati “Iperereza ryaratangiye ndetse hari ibimenyetso by’ibanze basabwe kugira ngo tubigenzure. Turacyari kubigenzura tureba n’abaduha amakuru ahagije”.

Uretse ibijyanye no kunyereza umutungo n’imisoro, Munyakazi Sadate muri iyo baruwa akaba yari yatangaje ko muri 2015 hakozwe Raporo y’uburyo amafaranga yagiye anyerezwa bagasanga hari Ruswa zahawe abasifuzi gusa iyi raporo ikaba yarahise inyerezwa ntishyirwe hanze.

Yagize ati “Muri 2015 hakozwe igenzurwa ry’umutungo…bagaragaza ibibazo byinshi byo kunyereza umutungo wa Rayon Sports harimo gutanga Ruswa ku basifuzi ndetse n’ibindi. Iyo raporo yarabindikiranyijwe kugeza ubwo tuje ku buyobozi maze dutangiye kubaza ibyo byose ubu twahuye n’abakoze ibyo byose baturwanya”.

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports kuva muri 2019, ashinja abamubanjirije guhombya ikipe asaga miliyari 1 Frw ndetse no kuba iyi kipe itarishyuye imisoro igera kuri miliyoni 239 Frw hagati ya 2014 na 2016.


Gacinya ni umwe mu bashyizwe mu majwi mu bibazo byavuzwe muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND