RFL
Kigali

FERWAFA yahawe miliyari n’igice yo kugoboka amakipe yazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/06/2020 15:51
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryagenewe na FIFA hafi miliyoni n’igice y’amadorali (1 425 000 000 frw) yo gufasha amakipe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, kwisana no kwitegura umwaka utaha w’imikino.



Aya mafaranga akaba agabanyijemo ibyiciro bibiri aho miliyoni y’amadorali izagenda ku bikorwa by’umupira w’amaguru mu bagabo, amakipe n’abakinnyi mu gihe ibihumbi 500 bizagenerwa ruhago y’abagore.

ya mafaranga yahawe FERWAFA, aje asanga 475 000 000frw baherukaga guhabwa na FIFA muri gahunda yayo izwi nka FIFA Forward.

Mu nama yahuje komite ya FIFA hifashishijwe Video mu mpera z’icyumweru gishize yemeje ko miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri mu madorali (2 200 000 000 US $) ari yo agiye gutangwa hirya no hino ku Isi mu gufasha amakipekuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Buri shyirahamwe rya ruhago ry’umunyamuryango wa FIFA ryagenewe hafi miliyoni imwe n’igice z’amadorali (1 425 000 000frw) aho bashobora no kongerwa agera ku $728,000 ariko yo akazaba ari ayo kugenda muri ruhago y’abagore mu gihe buri mpuzamashyirahamwe yo izahabwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900.

AIndi myanzuro yafashwe ni uko buri shyirahamwe ryahawe uburenganzira bwo kwaka inguzanyo iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni eshanu z’amadorali aho bagomba kutazarenza 30% by’ingengo y’imari yabo. Aya mafaranga uzayasaba akaba azayishyura nta nyungu arengejeho.

FIFA ikaba yihanije amashyirahamwe ya ruhago ku Isi ko yaba iyi nkunga bagenewe ndetse n’amadeni bazafata yose izakurikirana ngo irebe ko yageze ku banyamuryango bayo bose barimo amakipe, abakinnyi, za shampiyona, hamwe n’abandi bagizweho ingaruka na Covid-19.


Rayon Sports ni imwe mu makipe yagizweho ingaruka na COVID-19





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND