Umuntu utatangajwe amazina yahuye n'uruva gusenya ubwo yagongeshaga imodoka yo mu bwoko bwa Lamborgini Huracan ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 253 Frw nyuma y’iminota 20 gusa avuye kuyigura.
Byari
byakubaho kugura ikintu runaka kiguhenze nyuma kikangirika utaragikoresha ? Benshi ni byo bakunze kwita ngo umuntu yabyukanye umwaku ku babyizera. Abantu
benshi baba bifuza kugenda cyangwa gutunga ibintu by’agaciro bitandukanye
dore ko bamwe bahitamo gutanga amafaranga y’umurengera ariko bakabona icyo
bashaka.
Kuwa gatatu w'iki cyumweru mu gihugu cy’u Bwongereza mu muhanda M1 motorway (umuhanda uhuza umujyi wa London na Leeds) umuntu utatangajwe amazina, yahuye n’uruva gusenya ubwo imodoka ye ihenze yari avuye kugura yagongwaga nyuma y’iminota 20 gusa avuye kuyigura.
Polisi yo muri uyu mujyi iyi mpanuka yabereyemo yatangaje ko iyi
mpanuka yatewe nuko iyi modoka yagize ibibazo by’imikorere (Mechanical Failure)
byatumye igenda nabi indi modoka ikayigongaga iyiturutse inyuma.
Nyuma yo
kugongwa n’indi modoka yo mu bwoko bwa Van iyiturutse inyuma, iyi modoka yangiritse
bikomeye aho igice cyayo cyose cy’inyuma cyangiritse cyane. Umuvugizi wa Polisi
yakomeje avuga ko uwari utwaye imodoka yagonze iyi modoka yo mu bwoko bwa
Lamborghini yakomeretse ku mutwe ariko yavuze ko bidakomeye cyane.
Nyuma yo kugogwa iyi modoka yangiritse bikomeye
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Lamborghini Huracan ni imwe mu zigezweho zihenze cyane aho ibarirwa agaciro kagera ku bihumbi Magana abiri by’amapawundi (£200,000) ni ukuvuga asaga Miliyoni Magana abiri na mirongo itanu n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (253,000,000 Frw).
Iyi modoka ifite moteri yo mu bwoko bwa V-10, ikaba ifite umuvuduko wa 201 mph ni ukuvuga ibirometero Magana atatu na makumyabiri na bitatu mu isaha (323Kmph). Lamborghini Huracan ni imwe mu modoka zigezweho zihenze ku Isi.
Src:
Dailymail
Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO