Rutahizamu w’ikipe ya Primeiro do Agusto yo muri Angola n’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques, yahakanye yivuye inyuma amakuru yari amaze iminsi avugwa yamwerekezaga muri APR FC, aho yavuze ko ari ubwa mbere abyumvise kandi ko ubu bitashoboka.
Amakuru
amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru bitandukanye yavugaga ko ikipe ya APR
FC yifuza gusinyisha undi rutahizamu w’umunyarwanda mushya ukomeye, aho mu
minsi ishize havugwaga barimo Iyabivuze Osee na Bizimana Yannick, kuri ubu iyi
kipe yateye utwatsi ibyavugwaga kuri aba basore bombi bakina mu Rwanda.
Meddie
Kagre cyangwa Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie ni amwe mu mazina yagiye
agarukwaho, aho bavugaga ko APR FC yiteguye gutanga buri kimwe cyose bazayisaba
ngo ibone umwe muri aba ba rutahizamu bakina hanze y’u Rwanda kandi bahenze.
Mu
kiganiro Radio Flash yagiranye na Tuyisenge Jacques ubu uri muri Angola,
yatangaje ko ayo makuru ari ubwa mbere ayumvise kuko nta biganiro yigeze
agirana n’iyo kipe.
Yagize
ati “Muri Angola tumeze neza usibye iki kibazo cya COVID19 kibasiye isi yose
bimwe mu bikorwa birimo na shampiyona bigahagarara, ubuzima bumeze neza,
shampiyona bayiarangije nta kipe ihawe igikombe”.
Ku
bijyanye na APR FC Jacques yagize ati “Sinzi aho babikuye, ni wowe mbyumviseho,
nta biganiro biriho rwose”.
Jacques
utaragize umwaka mwiza w’imikino ahanini bitewe n'uko yinjiye muri iyi shampiyona
atinze kubera ibyangombwa yiteguye kuzitwara neza mu mwaka utaha w’imikino no
gufasha byinshi ikipe ye ya Primeiro do Agusto.
TANGA IGITECYEREZO