RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge yanyomoje amakuru amwerekeza muri APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/06/2020 22:22
0


Rutahizamu w’ikipe ya Primeiro do Agusto yo muri Angola n’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques, yahakanye yivuye inyuma amakuru yari amaze iminsi avugwa yamwerekezaga muri APR FC, aho yavuze ko ari ubwa mbere abyumvise kandi ko ubu bitashoboka.



Amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru bitandukanye yavugaga ko ikipe ya APR FC yifuza gusinyisha undi rutahizamu w’umunyarwanda mushya ukomeye, aho mu minsi ishize havugwaga barimo Iyabivuze Osee na Bizimana Yannick, kuri ubu iyi kipe yateye utwatsi ibyavugwaga kuri aba basore bombi bakina mu Rwanda.

Meddie Kagre cyangwa Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie ni amwe mu mazina yagiye agarukwaho, aho bavugaga ko APR FC yiteguye gutanga buri kimwe cyose bazayisaba ngo ibone umwe muri aba ba rutahizamu bakina hanze y’u Rwanda kandi bahenze.

Mu kiganiro Radio Flash yagiranye na Tuyisenge Jacques ubu uri muri Angola, yatangaje ko ayo makuru ari ubwa mbere ayumvise kuko nta biganiro yigeze agirana n’iyo kipe.

Yagize ati “Muri Angola tumeze neza usibye iki kibazo cya COVID19 kibasiye isi yose bimwe mu bikorwa birimo na shampiyona bigahagarara, ubuzima bumeze neza, shampiyona bayiarangije nta kipe ihawe igikombe”.

Ku bijyanye na APR FC Jacques yagize ati “Sinzi aho babikuye, ni wowe mbyumviseho, nta biganiro biriho rwose”.

Jacques utaragize umwaka mwiza w’imikino ahanini bitewe n'uko yinjiye muri iyi shampiyona atinze kubera ibyangombwa yiteguye kuzitwara neza mu mwaka utaha w’imikino no gufasha byinshi ikipe ye ya Primeiro do Agusto.


Tuyisenge avuga ko yiteguye kwitwara neza muri shampiyona ya Angola mu mwaka utaha w'imikino 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND