RFL
Kigali

Facebook: Ubuyobozi bugizwe na 30% by’Abirabura ndetse n’inkunga ingana na Miliyoni $200 mu bashoramali b'Abirabura

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/06/2020 17:29
0


Facebook.inc ikigo cy’ubukombe mu ikoranabuhanga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga arizo Facebook, WhatsApp, Instagram n’ibindi bigifatiyeho cyatangaje ko kigiye gutanga Miliyoni $200 zo gufasha Abirabura kwizamura mu bukungu.



.Magingo aya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu gituwe n’amako menshi akomoka hirya no hino ku Isi gusa abirabura bafite inkomoko muri Africa ni bo bakunzwe guhutazwa ndetse mu minsi ishize habaye imyigaragambyo yabarukijwe n’urupfu rwa George Floyd uherutse kwitaba Imana yishwe n’umupolisi wamunize akoreshe Ivi.

Nyuma yuko ibigo by’ikoranabuhanga bigiye byerekana ko bidashyigikiye aka karengangane gakorerwa abirabura, byinshi muri byo hari ubufasha byagiye bigenera abirabura ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta yashinzwe na bamwe muri bo.

Facebook magingo aya yatangaje ko igihe gutera inkunga abirabura igatanga miliyoni $200 ndetse inatangaza ko igiye gushyiraho uburyo bw'uko mu bayobozi bayo abirabura bongerwa bakagera kuri 30%. Ibi byatangajwe na Madamu Sheryl Sandberg umwe mu bayobozi bakuru ba Facebook.

Chief Operation Office muri Facebook "Sherly Sandberg"

Iyi nkunga y’amafaranga facebook igiye kurekura igera kuri miliyoni $200 agera kuri miliyoni $25 azahabwa abanditsi ”Contents creators”, miliyoni $75 azahabwa abikorera ndetse n’indi miryango itengamiye kuri leta naho izindi miliyoni $100 zizahabwa abacuruzi bahambay e(supplies) ndetse n’ibigo by’ubwubatsi nku'ko byatangajwe na Sandberg.

Uyu munsi wa none Facebook ivuga ko abakozi b'abirabura ikoresha bagera kuri 3.8%, naho abari mu buyobozi bwayo baragera kuri 3.1% nk'uko Facebook yabitangaje muri raporo yasohotse mu mpera za 2019. Gusa iki kigo cyavuze ko kigiye guha amahirwe abirabura bifuza gukorana nacyo. Ikindi ni uko Facebook igiye gutangira intego y'uko kizajya kiba gifite abirabura bangana na 30% mu bakiyobora gusa iyi gahunda bavuga ko nibura bishobora gufata imyaka 5 kugira ngo bigerweho.

Kurundi ruhande hari uburyo iki kigo kigiye gutangiza bwo gukora ubuvugize ndetse no kurwanya ivangura rikorerwa abirabura binyuze muri gahunda yacyo cyise ”Lift Black Voices”.

Madame Sheryl Sandberg ushinzwe imikorere muri Facebook yagize ati “Iyi ni intangiriro y'ukuntu turi gukora umugambi wo kurwanya ibi, tuzakomeza kuvuga ndetse no gufasha umuryango w'abirabura kugera ku iterambere ry’igihe kirekire”.

Src: Cnbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND