Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yamaze gutangaza ko yasinyishije rutahizamu Timo Werner wari umaze igihe kirekire yigaragaza mu gihugu cy’u Budage, akaba yatanzweho akayabo ka Miliyoni 50 z’amapawundi ndetse uyu musore yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima, byose byagenze neza.
Nyuma
yo gusanga ubuzima bwe buhagaze neza, Werner yahise ashyira umukono ku
masezerano y’imyaka itanu muri Chelsea, aba umukinnyi wa kabiri iyi kipe
isinyishije uzayikinira umwaka utaha, nyuma yuko Hakim Ziyech wakiniraga Ajax
ashyize umukono ku masezerano yo kuzaba ari i Stamford Bridge umwaka utaha.
Uyu
rutahizamu wari mu bakunzwe cyane muri Bundesliga, wanifuzwaga n’amakipe
akomeye i Burayi arimo na Liverpool, byavuzwe kenshi ko Chelsea imugerereye, ariko
kuri uyu wa kane ni bwo impande zombi zumvikanye yemera gusinya amasezerano
y’imyaka 5 .
Werner
usigaje gukinira RB Leipzig imikino
ibiri gusa, yahawe akayabo k’ibihumbi 175 by’amapawundi nk’umushahara we ku
cyumweru ndetse biravugwa ko atazakinira
Leipzig mu mikino yai ¼ cya UEFA Champions League.
Nyuma
yo gusinyira Chelsea Werner yagize ati” Nishimiye gusinyira ikipe ya Chelsea,ni
iby’agaciro kwerekeza mu ikipe ikomeye. Ndashaka gushimira ikipe ya RB
Leipzig,abafana, kubera iyi myaka 4 myiza tumaranye. Muzahora mu mutima wanjye.
Ntegerezanyije
amatsiko umwaka w’imikino utaha, gukinana na bagenzi banjye bashya,umutoza
wanjye mushya ndetse n’abafana.Twese hamwe dufite ejo hazaza heza”.
Mu
myaka 4 amaze akinira Leipzig,Werner yakinnye imikino 157 atsinda ibitego 93
anatanga imipira 40 yavuyemo ibitego.Mu mikino 29 amaze guhamagarwamo mu ikipe
y’igihugu y’u Budage yatsinze ibitego 11.
Uyu
rutahizamu w’imyaka 24 ‘amavuko, asigaje gukinira RB Leipzig imikino 2 irimo
uwa Borussia Dortmund kuwa Gatandatu ndetse n’uwa nyuma bazakina na Augsburg,
bikaba biteganyijwe ko azasesekara i Stamford Bridge tariki ya 01 Nyakanga 2020.
TANGA IGITECYEREZO