RFL
Kigali

Sauti Sol yavuze ukuntu umunye-Congo yabashukishije miliyoni 8 Frw bakagirwa ingwate kuri Hoteli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2020 12:33
0


Umuhanzi Bien Aime Baraza ubarizwa mu itsinda Sauti Sol yavuze ku rwibutso rubi basigaranye mu bitaramo by’uruhererekane byo kwimenyekanisha bakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).



Binyuze ku rubuga rwa Youtube, uyu muhanzi yasobanuye ukuntu umunyemari w’umuherwe wo muri Congo yabatekeye imitwe akabashukisha amashilingi miliyoni 1 [Angana na 8,919,214 Frw] abizeza ijuru, gusa bigasoreza mu marira n’agahinda. 

Bien yavuze ko ibi byabaye nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Goma, ndetse ngo bari bakomeje kujya ku mavi basaba Imana kubafasha bakongera kuhataramira bitewe n’ishusho bari bahafite.

Yavuze ko hashize igihe umunyemari w’umunye-Congo yandikiye Sauti Sol abasaba kongera gutaramira muri iki gihugu-Hari mu bihe byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli n’impera z’umwaka.

Uyu muhanzi asobanura ko iki gitaramo cyari cyateguwe n’uyu munyemari nyuma y’uko arebye icyo bakoreye mu Mujyi wa Goma, bagatanga ibyishimo ku mubare munini witabiriye bamwe bagataha badashize ipfa.

Bien avuga ko bashyashyanye buri kimwe cyose bagishyira ku murongo bitegura kongera gutaramira muri Congo, ndetse ngo mbere y’iminsi ibiri uyu munyemari yari yamaze kwishyura amatike y’indege mu myanya y’icyubahiro.

Akomeza avuga ko bageze aho bagombaga gukorera igitaramo bakiriwe n’intebe zambaye ubusa, banzura gucurangira abari bahari.

Bien ati “Ku munsi w’igitaramo twageze aho cyagombaga kubera saa yine z’ijoro twakirwa n’intebe zambaye ubusa. Hari abantu nka 15 gusa, ibyuma twari gukoresha byari biciriritse. Ariko twiyemeje gukora igitaramo, nyuma dusubira kuri Hotel.”

Hashingiwe ku masezerano bagiranye, uyu munyemari yagombaga kwishyura miliyoni 8 Frw Sauti Sol, ariko ngo yababwiye ko azindukira kuri banki akabona kubishyura.

Bien avuga ko mu gitondo cyo ku wa 24 Ukuboza babyutse basanga bagizwe ingwate kuri Hoteli barayemo nyuma y’uko hari fagitire z’ibyo bakoresheje zitari zishyuwe n’umunyemari.

Ngo yakomeje guhamagara kuri telefoni uyu munyemari akababwira ko ari mu nzira ajya gushaka amafaranga bavuganye.

Bien avuga ko ibyababayeho yajyaga abyumvana abahanzi bakora injyana ya Reggae muri Kenya, akumva ko bidashoboka ariko ngo baboneye isomo mu gihugu cyitari icyabo.

Yasabye abahanzi bagenzi be n’abandi kujya bitonda igihe cyose bagiye gushyira umukono ku masezerano agamije ubushabitsi.

Bien avuga ko umuhanzi akwiye guharanira ko mbere y’igitaramo yishyurwa 90% y’amafaranga bemeranyijweho, hanyuma agahabwa 10% mbere y’uko ajya ku rubyiniro-Ibi ngo bituma wumva utekanye uri mu biganza by’Imana.

Sauti Sol baherutse kumurika Album ya Gatanu bise “Midnight Train” bari mu maboko y’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Universal Music Africa.

“Midnight Train” iriho indirimbo 13 nka “Suzanna”, “Brighter Days”, “Disco Matanga” n’izindi.

Iyi Album yatunganyijwe na Andre Harris, Producer wa Justin Bieber, Kanye West, Jill Scott n’abandi.

Bien-Aime wa Sauti Sol yavuze ko bagiriye ibihe bibi muri Congo nyuma yo gushukishwa amafaranga n'umunyemari

Sauti Sol ivuga ko baririmbire abantu batarenga 15 mu gitaramo cyari cyateguwe n'umunyemari w'umunye-Congo

Bien avuga ko nyuma y'igitaramo bisanze bagizwe ingwate kuri Hoteli bagombaga kwishyura amafaranga

Sauti Sol iherutse gushyira ku isoko Album ya Gatanu iriho indirimbo 13






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND