RFL
Kigali

Uko Mark the Chris na Iyzo Pro bakubiye mu ndirimbo ibyo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2024 11:39
3


Umuhanzi w'umunyarwanda Mark The Chris ukorera umuziki mu gihugu cy'u Bufaransa, yashyize ahagaragara indirimbo “Muzehe Wacu” yanditswe na Producer Iyzo mu rwego rwo kugaragaza ibyiza Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize arubereye ku isonga.



Iyzo Pro wanditse iyi ndirimbo yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyayo nyuma yo kwitegereza uburyo u Rwanda rutangarirwa ku rwego mpuzamahanga, uburyo Abanyarwanda batekanye, iterambere ry'ibikorwaremezo n'ibindi byinshi bigaragaza uburyo u Rwanda rwahindutse mu myaka 30 ishize.

Ariko kandi avuga ko byashibutse ku biganiro yagiranye na Mark The Chris agasanga bahuje igitekerezo cyo gukora indirimbo ikubiyemo incamake ku bikorwa byivugira Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda.

Aba bahanzi bavuga ko borohewe no gukora iyi ndirimbo, kuko nk'urubyiruko babona neza icyerekezo cy'Igihugu, ndetse n’aho u Rwanda rwavuye.

Uyu mugabo usanzwe ari Producer muri Wave Records, avuga ko iyi ndirimbo ari umusanzu we nk'umunyamuziki, no kugaragaza uburyo 'buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurinda ibimaze kugerwaho'.

Mark The Chris usanzwe ukorera umuziki mu Bufaransa, avuga ko yishimiye kuyiririmba, ahanini biturutse ku butumwa buyigize. Ariko kandi avuga ko nk'urubyiruko, yagiye abona u Rwanda rwubashywe mu mahanga, atekereza uburyo yakoramo igihangano cy'ibihe n'ibihe.

Yavuze ati "Iyi ndirimbo nayikoze nabitekerejeho ku bwo gukunda Igihugu cyanjye, kandi nkakunda na Perezida Kagame ugejeje u Rwanda ku iterambere rigaragarira buri wese."

"Muri rusange, iyi ndirimbo iragaragaza ibikorwa byiza umuryango FPR-Inkotanyi ugejeje ku banyarwanda. Ndashima kandi Iyzo Pro wabashije kunyumva akayandika, ndetse akanayitunganya mu buryo bw’amajwi."

Uyu musore yavuze ko yafashe igihe kinini cyo kumenya u Rwanda mu buryo bwimbitse, kandi yamenye n'amateka ya Perezida Kagame, ku buryo yasuye ikigo cy'amashuri abanza Perezida Kagame yizeho cyitwa Rwengooro Primary School.

Mark The Chris agaragaza ko umusanzu we nk'umuhanzi, ari ukuririmba ubutumwa bw'ubumwe n'ubwiyunge no kuririmba ku zindi ngingo zifasha benshi ku Isi.

Akomeza ati "Intego yanjye ni ugukora umuziki, kuko nasanze hari ubutumwa bisaba ko ari twe tubwiririmbira. Iyi ndirimbo rero ya Perezida Kagame nayikoze ngaragaza ibyo amaze kugeza ku banyarwanda, kandi ntacyo navuze atakoze."

Muri iyi ndirimbo, Mark The Chris agaragaza ibikorwa binyuranye Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda birimo ibikorwa by'iterambere byagejejwe mu cyaro, nk'amashanyarazi amazi meza n'ibindi.

Agaruka kandi kuri gahunda zirimo nka Giri Inka, VUP n'izindi zazamuye abatishoboye. Avuga kandi ku bikorwa by'inama zikomeye zabereye i Kigali nk’Inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth ‘CHOGM’, ndetse na gahunda ya Rwanda Day iheruka kubera mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iyi ndirimbo ati "Muzehe wacu uri intore izirusha intambwe. Muzehe wacu Umugaba w'Ikirenga, u Rwanda rugufite, rufite ubumwe n'amahoro..."

Agaragaza amashusho y'u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse n'amafoto. Akavuga uburyo mu mutekano u Rwanda rwahize benshi, kandi ko u Rwanda rusigaye rutabara n'amahanga.

Avuga ko Leta y'ubumwe yaciye amacakubiri ubu 'abanyarwanda turi umwe'. Ati " Ubu ku gipfunsi ntawahakana. Ko imvugo atari yo ngiro."

Makombe Umusinga Charles [Mark the Chris] wakoze iyi ndirimbo amaze imyaka itatu abarizwa mu gihugu cy'u Bufaransa, aho afashwa mu muziki na Coco Hefel, usanzwe ari umujyamama we ‘Manager’ mu by’umuziki.

Avuga ko yatangiye kuririmba atangiriye muri korali z'abana afite imyaka irindwi y'amavuko, kuva ubwo atangira kwiyumvamo umuziki.   

Avuga ko yakuze akunda indirimbo z'abarimo Massamba Itore ndetse na Luck Dube. Uyu musore yanabaye mu gihugu cya Uganda, aho yabanaga n'umunyamuziki AK 47 witabye Imana muri 2015.

Ati " Namubona aririmba nkumva ndabikunze, ariko nta bushobozi bwabyo nari mfite. Ngeze mu Bufaransa nashyize mu bikorwa ibyifuzo byanjye."


Mark the Chris yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda yifuza kubikubira mu ndirimbo


Mark The Chris avuga ko yabanye igihe kinini n’umuhanzi AK 47 wamamaye muri Uganda


Mark yavuze ko ageze muri Bufaransa ari bwo yatangiye urugendo rwe rw’umuziki


Iyzo Pro yavuze ko iyi ndirimbo ‘Muzehe wacu’ ari umusanzu biyemeje gutanga nk’abanyamuziki


Iyzo Pro yatangaje ko yanditse indirimbo ‘Muzehe wacu’ nyuma y’ibiganiro yagiranye na Mark the Chris

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUZEHE WACU’ YA MARK THE CHRIS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire chadiah1 week ago
    Courage brother kd Ibitekerezo ufite no gukunda umuziki nyarwanda bizatuma ugera kucyifuzo cyawe ubu ni itangiriro God bless you 🙏
  • Mak the Chris 1 week ago
    Great ✅
  • Gabiro Patrick 1 week ago
    Chris turagushyigikiye cyane





Inyarwanda BACKGROUND