Irushwanwa ry’ubwiza rya Miss Universe, ni rimwe mu marushanwa atanu y’ubwiza akomeye kandi yitabirwa n’ibihugu biba byaturutse hirya no hino ku Isi.
Ijoro ryo kua 28 Nzeri
uyu mwaka, rizaba ari ijoro ridasanzwe aho amahanga yose azaba ahanze amaso mu
gihugu cya Mexico, ahazaba hari kubera ibirori by’ishiraniro byo gutoranya
umukobwa uzasimbura Sheynnis Palacios wambaye ikamba rya Miss Universe 2023, mu
bakobwa 120 biyandikishije uyu mwaka.
Kugeza ubu, ibihugu
birimo u Bushinwa n’u Bufaransa byamaze gutora ba Nyampinga bazabihagararira muri
iri rushanwa rugikubita, ndetse na Iran yatangaje ko izitabira iri rushanwa ku
nshuro yayo ya mbere.
Dore ibihugu byamaze kwemeza
abakobwa bazabiserukira muri Miss Universe 2024:
1.
U Bushinwa
Jia Qui w’imyaka 23 y’amavuko,
ni we watorewe guhagararira u Bushinwa muri Miss Universe 2024 nyuma y’uko ariwe
wahawe aya mahirwe mu irushanwa ry’umwaka ushize ryabereye muri El Salvador
ariko ntabashe kwitabira.
2.
U Bufaransa
Indira Ampiot w’imyaka 20 y’amavuko, ni umunyamideli w’umufaransa wigeze kwambikwa ikamba rya Miss Basse-Terre na Miss Guadeloupe mu 2022, akaba yaranabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu 2023.
Ni umukobwa wa kane ukomoka muri
Guadeloupe wegukanye Miss France. Afite inkomoko mu Buhinde binyuze mu gisekuru
cya Nyina, akaba mwishywa w’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa, Frederic
Tejou.
Ampiot yegukanye iri
kamba ryo kuzaserukira u Bufaransa ahigitse abandi bakobwa 29 bari bahataniye
uyu mwanya, mu irushanwa ryabaye mu Ukuboza k’umwaka ushize.
3.
U Bugiliki
Christianna Katsieri w’imyaka
22 y’amavuko, ni we watorewe kuzahagararira u Bugiriki mu irushanwa rya Miss
Universe riteganyijwe kuba muri Nzeri uyu mwaka. Uyu mukobwa kandi, yahagarariye iki gihugu no mu irushanwa rya Miss Earth 2023.
4.
Kazakhstan
Madina Almukhanova ufite
imyaka 23, ni umunyamideli wambitswe ikamba rya Miss Kazakisitani nyuma yo
gutsinda abandi 24 bari bahataniye mu irushanwa ryabereye mu Ngoro ya
Repubulika iherereye i Almaty mu Ukuboza k’umwaka ushize.
Mbere y’ibi, Madina yari
asanzwe yambaye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Almaty watowe mu
2023. Hanze yo kwitabira amarushanwa y’ubwiza,
amaze imyaka itanu yerekana imideli, akaba n’umuyobozi wa korari abikesheje
ubuhanga bwe mu kuririmba no gucuranga piyano.
5.
Mongolia
Mu Kwakira umwaka ushize,
ni bwo Nominzul Zandangiin w’imyaka 19, yagizwe Miss Universe Mongolia 2023. Yegukanye
iri kamba atsinze abandi 16 bari bahuriye muri iri rushanwa. Ni umunyeshuri
muri kaminuza nkuru ya Mongolia, aho arimo gukorera impamyabumenyi mu
icungamari.
6.
New Zealand
Franki Russell ufite
imyaka 29 y’amavuko wambitswe
ikamba rya Miss Universe New Zealand 2024, ni umukinnyi w’amafilime akaba n’umunyamideli.
Uyu mukobwa agiye gusubiza iki gihugu muri Miss Universe, nyuma y’imyaka 4
kititabira. Mu 2021, Russell yitabiriye amarushanwa ya Miss Universe UAE mu
2021, aho yabashije kugera muri 30 ba mbere.
7.
Venezuela
Ileana Marquez w’imyaka
28 y’amavuko, ni umunyamideli akaba n’umubyeyi wa mbere wabashije kwegukana
ikamba rya Miss Venezuela. Yatsinze ahigitse abandi bakobwa 24 bari bahuriye kuri
iri kamba mu Kuboza, bimugira umugore wa gatatu wahatanye ahagarariye Amazone
wambitswe iri kamba.
Mu byo akunda harimo
kuririmba, kubyina no gukina filime. Avuga ko yiyumvisemo imbaraga zo kwitabira
irushanwa rya Miss Venezuela kuko bwari ubwa mbere abaritegura bari bemereye
ababyeyi kimwe n'abagore bubatse ndetse n'abashakanye bakaza kwahukaha,
kwitabira iri rushanwa.
8.
Belize
Halima Hoy w’imyaka 29 y’amavuko,
niwe wagiriwe icyizere cyo guserukira igihugu cya Belize muri Miss Universe
2024.
9.
Kyrgyzstan
Maya Turdalieva ufite
imyaka 25, ukomoka mu mujyi wa Bishkek, umurwa mukuru wa Kirigizisitani, niwe
watorewe kusaserukira iki gihugu muri Miss Universe 2024. Yashyize muri uyu mwanya nyuma y’uko Diami
Almazbekova, wari uhagarariye igihugu cya Kirigizisitani, yiyemeje kuva mu
irushanwa kubera ko atari yiteguye mu 2023.
Usibye ibi bihugu byamaze
gutanya abazabihagararira, hari n’ibindi bigeze kure amarushanwa agomba gusiga
babonye abazabaserukira. Muri byose bihugu harimo Zimbwabwe, Kenya, Croatia,
Phillippines, Colombia, Iran, Albania, Ecuador, Leta zunze ubumwe za Amerika,
Jamaica, Netherlands, Denmark, Mexico, Finland, Ireland n’ibindi byinshi.
Ni mu gihe Cuba iheruka
muri iri rushanwa mu 1967 nayo izongera kwitabira nyuma y’ibinyacumi bitandatu
itagaragara, Botswana yaherukaga mu 2013 ikagaruka, Samoa yaherukaga mu 1986 ikagaruka,
Kenya yaherukaga mu 2021 ndetse n’ibindi bihugu bitaherukaga kugaragara muri
iri rushanwa bigaseruka gitore.
Anne Jakrajutatip,
umufatanyabikorwa wa Miss Universe Organisation (MUO) itegura irushanwa rya
Miss Universe, aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze atangaza umubare
w’ibihugu bihataniye iri kamba ryifuzwa na benshi, aboneraho no gushimira
ibihugu byamaze kwiyandikisha.
Mexico igiye kwakira iri
rushanwa, yaherukaga kuryakira mu 2007, ariko na mbere yaho mu myaka ya za 1993,
1989 na 1978 yararyakiriye.
Umuyobozi mukuru wa Miss
Universe Organisation Amy Emmerich yatangaje ko ategerezanyije amatsiko menshi
kuzabona uko Mexico izakoresha neza amahirwe yahawe.
Iri rushanwa, ryagiye
rirangwa n’udushya twinshi mu bihe byatambutse, aho abakobwa bahataniye iri kamba
nka Rikkie Valerie Kollé ukomoka mu Buholandi na Marina Machete ukomoka muri
Porutugali baje bakurikira Angela Ponce witabiriye mu 2018, baba abakobwa batatu bitabiriye iri rushanwa nyamara baravukanye igitsina cy'abagabo.
Sibyo gusa kandi, kuko Camila Avella ukomoka muri Kolombiya na Michelle Cohn wo muri Guatemala na bo banditse amateka yo kuba abagore ba mbere bubatse ndetse banabyaye bitinyutse bakitabira irushanwa rya Miss Universe.
TANGA IGITECYEREZO