Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kwishyura amafaranga yose bwari bwasigayemo Umunya-Mali w’imyaka 30 y’amavuko ‘Omar Sidibé’ ukina inyuma y’abataha izamu, ihita inamugira kapiteni wungirije Rugwiro. Uyu mukinnyi akaba yari amaze iminsi mu biganiro n’ikipe ya Kiyovu Sports yamwifuzaga cyane.
Kuwa
05 Kamena 2020, nibwo byamenyekanye ko Omar Sidibe yasinyiye Rayon Sports amasezerano
y’imyaka ibiri nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida w’iyi kipe, Munyakazi
Sadate, aho bivugwa ko yemerewe ibihumbi
7 by’amadolari, akaba yarahise ahabwa ibihumbi bibiri by’amadolari.
Mu
minsi ishize nibwo itsinda ry’abafana ba Rayon Sports ryitwa Rocket ryahaye
Sidibe amadolari 1500 kugira ngo areke ibiganiro yagiranaga na Kiyovu Sports.
Amakuru
Inyarwanda yamenye ni uko Rayon Sports yarangije ibiganiro na myugariro Rukundo
Dennis wakiniye ikipe ya APR FC, mu kugira ngo azibe icyuho cya Rutanga na
Irambona berekeje mu yandi makipe.
Omar
Sidibé ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona
y’u Rwanda by’umwihariko ku buhanga bwe mu kibuga ndetse n‘buryo aganiriza
bagenzi be anabahagarika mu kibuga, byatumwe bamuha akazina ka ‘Mwalimu’.
Omar
Sidibé wakiniye amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika arimo AS VITA Club yo
muri DR Congo, Stade Malien na Djoliba z’iwabo muri Mali, ndetse yanakiniye Hatayspor
yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya.
Sidibe
yasesekaye muri Rayon Sports muri 2019, akaba yarafashije kugarura umutekano mu
kibuga hagati muri Rayon Sports muri uyu mwaka.
Kugeza
magingo aya, Kapiteni wa Rayon Sports ni Rugwiro Herve akaba yungirijwe na Omar
Sidibe.
TANGA IGITECYEREZO