RFL
Kigali

Kakule Mugheni Fabrice yasezeye kuri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/06/2020 21:06
0


Umunye Congo ukina mu kibuga hagati Kakule Mugheni Fabrice yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports nyuma yokuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe bukamubwira ko nta gahunda yo kumwongerera amasezerano afite, ahubwo bagiye gukinisha abakiri bato.



Nyuma y’iminsi micye ahumurije abafana n’abakunzi ba Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice, yasezeye muri iyi kipe avuga ko igihe kigeze kugira ngo atandukane nayo nyuma y’imyaka ibiri ayigarutsemo avuye muri mukeba Kiyovu Sports.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mugheni Kakule Fabrice yagize ati:

“Rimwe na rimwe biragoye gusezera inshuti. Ntabwo nsezeye ahubwo tuzabonane vuba kuko tuzakumburana mu minsi mike. Ibyumweru, amezi, imyaka…Ntabwo byoroshye gusezera inshuti yagushyigikiye kenshi mu bihe bikomeye ariko ndatekereza ko iki aricyo gihe cyo gutandukana. Amahiwe masa Rayon Sports Rwanda”.

Kakule Mugheni wari ku musozo w’amasezerano ye muri  Rayon Sports,byari byitezwe ko ariwe ashobora kuba kapiteni w’iyi kipe nkuko byasabwaga n’abafana ariko birangiye agiye. Mu minsi ishize byavugwaga ko ashobora gutandukana n’iyi kipe akerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania.

Mugheni Fabrice yatangaje ko zimwe mu mpamvu zitum agenda harimo politike nshya ya Rayon Sports, aho yamenyeshejwe ko iyi kipe igiye kujya ikinisha abakinnyi bakiri bato ndetse no kugabanya imishahara.

Mu Ukwakira 2018, nibwo Kakule Fabrice yageze muri Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sport, akaba yari ayigarutsemo nyuma yuko n’ubundi yayikiniye imyaka ibiri uhereye muri 2015.

Uretse Mugheni Kakule Fabrice, abandi bakinnyi nka Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric na Eric Irambona baheruka kuva muri Rayon Sports berekeza muri Police Fc na Kiyovu Sports.

Fabrice Mugheni akaba amaze gufasha Rayon Sports ayigarutsemo kwegukana ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018-2019.

 

Mugheni Fabrice yasezeye kuri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND