Rutahizamu w’Umurundi wakiniraga ikipe ya Bugesera FC, Shaban Hussein Tchabalala, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali aho yaguzwe Miliyoni 10 z’amanyarwanda, asinya amasezerano y’imyaka ibiri akazajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 700 Frws ku kwezi.
Tchabalala
wafashije ikipe ya Bugesera Fc muri uyu mwaka w’imikino, byashobokaga ko
yerekeza hanze y’u Rwanda nyuma y'uko amakipe menshi arimo ayo mu karere no
hanze yako agaragaje ko amwifuza.
Mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe, Tchabalala
yayifashije kuba ku mwanya wa munani, aho shampiyona yahagaze iri, aba uwa
kabiri mu batsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka inyuma ya Babuwa watsinze 15,
Tchabalala yatsinze ibitego 13.
Biravugwa
ko AS Kigali kugira ngo yegukane Tchabalala byayibereye akazi gakomeye kubera
ko yashakishwaga n’amakipe menshi atandukanye arimo na Kiyovu Sports ihagaze
bwuma ku isoko ry’abakinnyi muri iki gihe.
Nyuma
y’ibiganiro ku mpande zombi, AS Kigali yemeye kurekura Miliyoni 10 z’amanyarwanda,
inemera kujya ihemba uyu mukinnyi ibihumbi 700 Frws ku kwezi, yemera gushyira
umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Tchabalala
wamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakiniraga ikipe y’Amagaju y’i Nyamagabe, yahiriwe
cyane na shampiyona y’u Rwanda kubera ko yahavuye aguzwe na Rayon Sports
yakoreyemo ibigwi n’amateka byatumye yifuzwa n’amakipe menshi akomeye ariko
ahitamo kwerekeza muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Baroka FC.
Muri Baroka FC ntibyamuhiriye
kuko atahabwaga umwanya wo gukina, ahava yerekeza muri Ethiopia naho atatinze, kuko
ahise agaruka mu Rwanda asinyira ikipe ya Bugesera FC.
AS
Kigali ikomeje Kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino, ikaba ikomeje kugura
abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abakinnyi basanzwe muri iyi
kipe.
Tchabalala
abaye umukinnyi wa kabiri AS Kigali isinyishije nyuma ya Myugariro Rugirayabo
Hassan wavuye muri Mukura Victory Sports mu minsi ishize.
TANGA IGITECYEREZO