RFL
Kigali

Kigali: Yabyaje umusaruro 'Guma mu Rugo' akorera umugore we 'stand' ya Laptop akoresheje imbaho benshi barayikunda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/05/2020 23:49
0


Ukwezi kumwe n'indi minsi abaturarwanda bamaze muri gahunda ya Guma mu Rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hari abayigiyemo ibintu byinshi birimo no guhanga imirimo. Uwo tugiye kugarukaho ni umugabo wabyaje umusaruro 'Guma mu Rugo' akorera umugore we 'stand' ya Laptop akoresheje imbaho, none abantu benshi bayikunze bikomeye.



Edgard Ntamvutsa {Eddy Ntamvutsa} usanzwe ari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gahunda ya Guma mu Rugo yasize avumbuye impano iri muri we ndetse kuri ubu avuga ko agiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo irusheho kugirira benshi umumaro nyuma y'ubusabe bwa mbere. Kuri ubu igihangano yakoze mu minsi ishize, kiri mu biri kuganirwaho cyane ku rubuga rwa Twitter aho banshi bacyishimiye bikomeye.


Eddy Ntamvutsa yakoze Stand ya Laptop atungurwa n'ukuntu yishimiwe

Eddy Ntamvutsa muri gahunda ya Guma mu Rugo, akazi ke kari karahagaze, ariko umugore we karakomeje aho yagakoreraga mu rugo. Umunsi umwe uyu mugabo yagize agahinda kenshi yatewe n'ukuntu umugore we yatakaga kuribwa intugu kubera kunama cyane muri Computer, nuko aza gutekereza ikintu yakora akanezeza umugore we, agakora akazi atunamye cyane muri Computer. Ni bwo yaje gukora 'Stand' ya Laptop ikozwe mu mbaho.


Kunama cyane muri Computer byamuteye kubabara urutugu

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuwa 06 Gicurasi 2020, Eddy Ntamvutsa yavuze ko yaje kureba hirya abona agatajeri gashaje gakozwe mu mbaho babikamo inkweto ahita yiga umushinga wo kugakoramo 'Stand' ya Laptop. Aka gatajeri ubusanzwe gakozwe mu dukoni ndetse n'udupalasitike. Yagize ati "Umugore wanjye yari afite ububabare bw'urutugu kubera gukoresha mudasobwa ye igendanwa (igihagararo kitari cyo) ni uko ndeba hirya no hino mu rugo mbona agatajeri k'inkweto gashaje gakozwe mu mbaho, ​​noneho mukorera iyi Stand ya Laptop".

Eddy Ntamvutsa yabwiye INYARWANDA ko amaze gukora iyi 'Laptop Stand' umugore we yishimye cyane kubera ko atongeye kubarara urutugu. Ibi ni byo byatumye, asangiza abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga iby'iyi 'Stand' abikora nta kindi agambiriye uretse kweraka abantu ibyo yari ahugiyemo byafashije umugore we gukora akazi ameze neza. Yaje gutungurwa cyane n'ukuntu abantu benshi babyishimiye ndetse hari abari kumusaba ko abakorera Stand nk'iyo. Yavuze ko mu bari kubimusaba harimo abo mu Rwanda ndetse n'abo mu yandi mahanga nka Afrika y'Epfo n'ahandi.


Eddy Ntamvutsa mu kazi kose! Arimo gukorera umugore we Stand ya Laptop

Nyuma y'amasaha 24 ashize Eddy Ntamvutsa ashyize kuri Twitter amafoto y'iyi Stand yakoze, kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 40 bamaze gukanda 'Like' n'aho abamaze gukanda 'Retweet' (gukora share), bararenga ibihumbi bitanu. Ni mu gihe ubusanzwe, uyu mugabo akurikirwa n'abantu 880 kuri uru rubuga. Ibi ni ibigaragaza uburyo abantu benshi bishimiye igihangano yakoze mu mbaho. Hari abavuze ko basubijwe kuko babonye 'Stand' ya Made in Rwanda kuko ubundi iyo uyikeneye bisaba ko uyitumiza hanze.

Charles Habonimana yasabye uyu mugabo gutangira ubucuruzi bw'izi Stands, ndetse ahita anamusaba kumukorera ebyiri. Eddy Ntamvutsa yahise amusubiza ko agiye kubikora rwose na cyane ko asanzwe ari umubaji, ati "Wow urakoze muvandimwe, yego ndi umubaji, nkora igishushanyo mbonera n'ikindi cyose gikozwe mu giti)". Yatangaje ko yatangiye guhabwa ibiraka ndetse akaba yatangiye gukorera Stands abazimusabye. Yabwiye INYARWANDA ko abashaka izi stands babaye benshi nta kibazo kirimo kandi ko nta n'umwe wayibura kuko yiyemeje kubikora nk'ubucuruzi.


'Laptop stand' ya Made in Rwanda umushinga wa Eddy Ntamvutsa

Barbara Umuhoza uzwi cyane mu gusemurira Apostle Dr Gitwaza, n'umwe mu bayoboye Radio Authentic ndetse akaba na MD wa Éclat Communications Ltd, yiruhukije avuga ko asubijwe kuko yajyaga yiganyira gutumiza hanze 'Laptop Stand'. Ati "Ukuntu najyaga nibaza stress yo gutuma laptop stand hanze none dore birakemutse! Akanjye karangeraho vuba. @eddy_ntamvutsa urakoze cyane". 

Eddy Ntamvutsa yabwiye INYARWANDA ko atari mu Rwanda gusa bakeneye izi stands kuko no hanze hari abatangiye kumuhamagara. Yadutangarije ko amaze guhamagarwa n'abantu 20 bamusaba 'Stands' ndetse magingo aya amaze gukora izigera ku 10. Twamubajije igiciro cya 'Stand' imwe, adusubiza ko ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20. (20,000Frw). Ati "Imwe ndi kuyikorera ibihumbi 20".

Yavuze ko ibi bintu yabikoze yikinira, abishyira ku mbuga nkoranyambaga agamije gusa kwereka abantu yari ahugiyemo muri Guma mu rugo, atungurwa n'ukuntu abantu bishimiye igihangano cye. Yunzemo ko agiye gushyiramo imbaraga akabikora nk'ubucuruzi. Ibi avuga ko ari Imana yonyine yabikoze kuko ibyo yakoze byose atigeze atekereza ko byavamo ubucuruzi (Business), asaba abantu bose kudahisha impano bifitemo.


Nyuma yo gukora 'Stand' ya Laptop mu mbaho, umugore wa Eddy Ntamvutsa yaramwenyuye hehe no kongera kubabara urutugu

Abantu basaga ibihumbi 40 bishimiye iki gihangano cya Made in Rwanda


Eddy Ntamvutsa hamwe n'umugore we barushinze mu 2018

Eddy Ntamvutsa wamubona kuri iyi Instagram: @e_nteriors_ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND