RFL
Kigali

USA: "Imyambi nibashirana Torero ntimukabe ibigwari" Alphonse Twambazimana mu ndirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2020 22:45
0


Alphonse Twambazimana umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Imyambi nibashirana' ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abakristo cyane cyane abari mu matorero bakaza kuyavamo, gushikama ku rugamba ntibabe ibigwari bitewe n'uko imyambi yabashiranye.



"Rwana intambara nziza, ntutegereze ibyasezeranijwe, Imyambi nibashirana, Torero ntimukabe ibigwari, mujye mwibuka kumubwira muti 'Dore intwaro zirashize' kuko ari mu maso kubatabara mugatabarukana intsinzi. Torero mubitse ibanga ry'ibyasezeranijwe, ndirahiriye ni ukuri ntimuzabe iminyago y'amahanga, nanjye nzababera Umwungeri kandi nzabayobora kandi ntimuzave mu mwanya w'i Gologota,.." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya 'Imyambi nibashirana'.

Aganira na InyaRwanda.com, Alphonse Twambazimana yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya 'Imyambi nibashirana' mu rwego rwo gukomeza Itorero rya Kristo. Ati "impamvu nayise 'Imyambi nibashirana' kwari ukubwira Itorero imbaraga z'Imana zibabarimo ko nizibabana nkeya bazibuke ibihe byiza bagiranye nayo. Ubutumwa muri iyi ndirimbo muri rusange burabwira twebwe babarizwaga mu matorero atandukanye ubu batakibarizwamo babivuyemo n'abandi bakibirimo".


Alphonse Twambazimana yakomeje avuga ko muri uyu mwaka ndetse na nyuma yaho afite intego yo kudacogora mu murimo w'Ivugabutumwa akora abinyujije mu buhanzi. Yasabye abakunzi b'indirimbo ze kumushyigikira mu buryo bw'amasengesho. Ati "Gahunda mfite ni iyo gukomeza umurimo nahamagariwe, mbwira abakunzi b'ibihangano byanjye biramya Imana no guhimbaza kunshyigikira mu buryo bw'asengesho ndetse n'inama ko nayo iba ikenewe". 


UMVA HANO INDIRIMBO 'IMYAMBI NIBASHIRANA' YA ALPHONSE TWAMBAZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND