RFL
Kigali

Mu Bushinwa: Abanyafurika bakomeje guhabwa akato

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/04/2020 17:33
0


Nyuma yo kuvumbura ibibazo byinshi bya Covid-19 mu banya-Nigeriya batuye i Canton, hagaragaye ibikorwa by'ivangura aho Abanyafurika birukanwe mu ngo zabo, birukanwa mu mahoteri birukanwa mu bucuruzi. Byongeye kandi, umuryango nyafurika wahatiwe gufata ingamba z’akato nta mpamvu.



 "Nabwirijwe kuryama munsi y'ikiraro iminsi ine nta cyo kurya. Sinshobora no kugura ibiryo kuko nta bubiko cyangwa resitora byanyakira". Ibi ni ibyatangajwe n'umunyeshuri wo muri Uganda ubwo yaganiraga na AFP. 

Ibi bintu byakomeje kwiyongera cyane mu byumweru bishize ndetse bituma Umuryango w’ubumwe bw’Afurika ugaragaza ko uhangayikishijwe cyane n’iki kibazo.

Muri iki cyumweru rero, Abanyafurika bongeye gukorerwa ibidakwiye muri resitora ya McDonalds i Canton aho bamanitse itangazo ku muryango rigira riti “Twamenyeshejwe ko guhera ubu, abirabura batemerewe kwinjira muri resitora". Ni itangazo ryateje imvururu.

Ibihugu 20 byo muri Afurika ubu bimaze gutekereza kuganira ku ivangura rikorerwa Abanyafurika mu Bushinwa.

Nyuma y’uko abanyafurika batuye i Canton basuzumwe covid-19, mu bantu 4,553 bapimwe, abagera ku 111 bagasanga baranduye ibintu byahise bimera nabi ku buryo bugaragara harimo kwirukanwa, kubuzwa kugera ku maduka, gushyirwa mu kato no kwipimisha birenze urugero nk'uko Le Monde ibitangaza.

Src: le monde






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND