RFL
Kigali

Iryana nk'imihango! Ibyo wamenya kuri Balanitis indwara ibabaza ubugabo 'Penis'

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:25/04/2024 11:03
0


Balanitis ni indwara ifata ubugabo bugahura n’uburibwe bukomeye akenshi hakibasirwa ku mutwe wabwo hababuka cyangwa hakamera nk’ubushye, ikaba ikunze gufata abagabo batari basiramurwa cyangwa b'abanyamwanda.



Ibice by’ibanga by’abagabo bihura n’uburibwe bukabije cyane igihe habayeho gukomereka. Uburibwe bw'ubugabo bwabo buhungabanya abagabo mu buryo bugaragara no mu buryo butagaragara igihe  bafashwe na Balanitis.

Indwara ya Balanitis ishobora  kwandura ku muntu wasiramuwe kubera isuku idahagije mu gisebe kigafatwa n’imyanda igatera ubu burwayi. Iyi ndwara kandi ishobora gufata ubugabo bw’abantu bikinisha bitewe n’imyanda ibava ku ntoki, cyangwa gukoresha amasabune akozwe n’ibintu byatwika uruhu cyane ko mu bice by’ibanga haba horoshye cyane.

Ubu buribwe buterwa n’iyi ndwara bubangamira igitsina gabo cyane kuko babyumva cyane gihe bihagarika, igihe bambara, igihe bakozeho n’igihe izuba ribaye ryinshi bagatutubikana. Umugabo wagize iki kibazo biragoye ko yakora imibonano mpuzabitsina ku bwo kuribwa bikabije.

Uretse kuribwa, abarwaye iyi ndwara bashobora kubyimba ubugabo, bugahinduka nk’umutuku cyangwa bugasa n’ubwahiye rimwe na rimwe kugenda bikabananira igihe ibindi bice bibukikije bibutonetse.

Igice cyo ku mutwe w’ubugabo nicyo gikunze gushya kikababara ariko n’ahandi hashobora kubyimba, kokera n’ibindi byinshi. Iyi ndwara ntabwo ari imwe mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko bivugwa ko zimwe mu ndwara zanduriramo zishobora gutera Balanitis.

Iyi ndwara yakwitwa ko ikomeye bitewe n'uko ifata ku gice gikomeye ku mubiri wa muntu, ariko kuvurwa kwayo biroroshye kandi ikira vuba igihe wegereye muganga. Ishobora kandi gukwirakwizwa n’udukoko tuzwi nka Fungal, Bagiteri n’ibindi.

Abantu badasiramuwe bafite ibyago biri hejuru byo  kuyirwara, ndetse n’abagabo bagira umwanda mu buryo butandukanye nko kutoga buri munsi, kwambara imyenda y’imbere irimo imyanda n’ibindi bayirwara.

Bamwe barwara iyi ndwara bakazana ibisebe ku gitsina cyangwa hagacika  igihe batihutiye kwa muganga. Ubu burwayi bukunze no gufata abantu bari mu myaka 60 kuzamura.

Iyi ndwara ishobora kuza nk’ikimenyetso kigaragaza ko ubugabo bwawe bushobora kuba bugiye gufatwa na kanseri. Ni mu gihe kandi indwara ya Extramammary Paget (EMPD)  ifata imyanya ndagagitsina ikabyimba ndetse ikababuka, nayo ikajya kumera nka Balanitis, gusa yo ifata abagore n’abagabo.

Balanatis ikunze gufata n’abana bafite imyaka ine kumanura batari basiramurwa “Gukebwa”. Abarwayi ba diyabete nabo bafite ibyago byo kuyandura cyane kubera gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri.

Iyi ndwara ishobora kuza bitunguranye, cyangwa igatangira gahoro gahoro igakura, ubugabo bugahura n’uburibwe bukabije.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko wayirwaye harimo gusohora bintu bisa umweru biva mu gitsina, kubyimba ubugabo, kokerwa ubugabo, kubabara wihagarika ndetse ukihagarika inkari zinuka no kuzana ibisebe cyangwa ibikomere ku mutwe w’ubugabo.

Ibyo kutirengagizwa hirindwa indwara ya Balanatis harimo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwivuza byihuse uduheri twafata ku mubiri cyane cyane imyanya y’ibanga cyangwa hafi yayo, kwitwararika ku barwaye Diyabete n'ibindi.


Indwara ya Balanitis ntabwo yikiza, cyangwa ngo bamwe birukire mu bavuzi gakondo. Ni byiza gusanga muganga akayikurikirana mbere y'uko yateza izindi ndwara zikomeye cyangwa ikangiza ubugabo.


N.B: Ubu buribwe bushobora gukwirakwizwa no mu zindi ngingo umuntu akababara nko mu gatuza, inda yo hasi, umugongo n'ibindi bice by'umubiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND