RFL
Kigali

Ingaruka 6 zikomeye zigera mu mubiri w'umuntu unywa inzoga arengeje imyaka 40

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/04/2024 12:16
0


Imyaka y’ubuto aho umuntu aba agifite mu myaka 20 itandukanye na 40. N’ingaruka inzoga zigira kuri abo bantu bombi si zimwe, gusa byakabaye byiza uko imyaka yiyongera umuntu agiye agabanya inzoga bitewe n’ingaruka zigira ku buzima bw’umuntu mukuru ugereranije n’abakiri bato.



Ubusanzwe iyo umuntu anyweye inzoga zigira ingaruka ku mubiri we, ariko harimo itandukaniro bitewe n'imyaka umuntu afite. Uko inzoga zikora mu mubiri w'umuntu ufite imyaka 25 si ko zikora ku muntu ufite imyaka 30. Ibi biba ibikomeye iyo bigeze ku muntu ufite imyaka 40.

Medical News Today, ivuga ko benshi mu bantu barengeje imyaka 40 batazi ko ingaruka z'inzoga mu mibiri yabo zirushaho kuba mbi, kandi ngo ari nabo usanga banywa inzoga nyinshi ugereranije n'abari munsi y'imyaka 40.

Dore ingaruka 6 zikomeye zigera mu mubiri w'umuntu unywa inzoga arengeje imyaka 40:

1. Umutima

Ni igice cy’ingenzi cyane mu buzima bw’umuntu, ni yo mpamvu iyo umutima ufite ikibazo ubuzima bwose buba buri mu kaga. Kunywa inzoga nyinshi urengeje imyaka 40 byongera ibyago byo kurwara indwara y’umutima ku rwego wo kuba ushobora guhagarara mu buryo butunguranye. 

Dr Mike Knapton, ni umuganga akaba n’umuyobozi muri British Heart Foundation yagize ati “Inzoga zirenze urugero zituma umutima udatera neza, ibi bikaba bishobora gutuma unahagarara burundu mu buryo butunguranye”.

2. Ibiro byawe

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoga zishobora kugenzura uturemangingo dutuma umuntu ashaka kurya (appetite) bikaba bishobora gutuma umuntu ashaka kurya ibiryo birengeje urugero. 

Inzoga kandi zizamura insulin mu mubiri w’umuntu zikanatuma umubiri ukora ibinure byinshi, ndetse ibi binure bikunda kwibanda ku gice cyo mu nda cyane cyane ku bantu bakuru, ari yo mpamvu uzasanga abantu banywa inzoga cyane ari bakuru bakunze kuba bafite inda.

3. Umwijima

Umwijima nawo ni agace k’ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu, iyo wangiritse ubuzima burahagarara. Inzoga nyinshi mu myaka ya 40 kugera kuri 55 zituma umwijima ubyimba ndetse ukaba watoboka cyangwa ukarwara izindi ndwara zifata umwijima. Ibi ngo ntibireba abasinzi babaye imbata gusa ahubwo ngo n’abafata umuco wo kunywa inzoga nyinshi buri mugoroba bishobora kubagiraho ingaruka.

4. Ubwonko

N’ubwo hari abanywa inzoga bavuga ko zigabanya umuhangayiko, ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga cyane bizamura ibyago byo guhangayika ugereranije n’abatazinywa ndetse zishobora gutera agahinda gakabije. 

Inzoga zituma uturemangingo tumwe na tumwe dufunguka mu gihe nyiratwo atifuzaga ko dufunguka, aha twavuga uturemangingo dutuma umuntu ahitamo ikiza n’ikibi, kuvugisha ukuri, guca imanza n’ibindi nk’ibyo umuntu ajya gukora abanje gutekerezaho cyane iyo ntacyo yanyoye.

5. Uruhu

Tugendeye ku byavuzwe na Proffessor Nick Lowe, inzoga zituma imitsi y’umuntu isa nk’ibyimbye, niyo mpamvu kuzinywa cyane cyane mu myaka yo hejuru ya 40 bituma umuntu agaragaza imitsi myinshi ku mubiri, inzoga kandi zishobora gutera umunaniro, gushidikanya n’uburakazi, ibi byose ngo bishobora gutera indwara ya ‘Acne’

6. Imyororokere

Dr Gillian Lockwood ni umuganga w’inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere, avuga ko kunywa inzoga nyinshi bigabanya ireme ry’intanga ngabo n’ingano yazo. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abantu batanywa inzoga basama vuba kurusha abatazinywa, ikindi kandi abanywi b’inzoga baba bafite ibyago byo kuba bakuramo inda batabishaka (miscarriage).

Inzoga zigira akamaro mu mubiri ariko kuzinywa ukarenza urugero bifite ingaruka nyinshi kandi abarengeje imyaka 40 nibo bagira ibyago byinshi byo guhura n’izo ngaruka. Munywe mu rugero!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND