RFL
Kigali

Michael Sarpong yamaze kwirukanwa na Rayon Sports kubera amagambo yavuze ku muyobozi wayo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/04/2020 16:31
0


Rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wakiniraga Rayon Sports yamaze kwirukanwa, ashinjwa ibyaha birimo gutuka Perezida w’iyi kipe Sadate Munyakazi, mu ntangiriro z’iki cyumweru.



Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’uyu rutahizamu nyuma y’amagambo atari meza yatangaje avuga ko umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, adafite ubushobozi bwo kuyiyobora ndetse ko n’abakinnyi ba Rayon Sports batakimukeneye.

Sarpong yandikiwe ibaruwa isaba ibisobanuro ku myitwarire ye, aho Rayon Sports yavugaga ko amakosa yakoze ashobora kumugiraho ingaruka zitari nziza.

Sarpong kandi arashinjwa guta akazi hagati ya tariki ya 23 Mutarama na tariki ya 27 Gashyantare 2020, aho yagiye muri Norvège ikipe itabizi, akajya kuvugana n’indi kipe, atahawe uruhushya.

Icyo gihe ngo Rayon Sports yanamugurije itike y’amadolari 625 kugira ngo abashe kugaruka  i Kigali.

Kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yasohoye indi baruwa ivuga ko yasheshe amasezerano y’uyu mukinnyi, inamwifuriza amahirwe ahandi azakomereza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yerekeje mu igeragezwa mu Bushinwa aho yashoboraga kugurwa n’ikipe ya Changchun Yatai FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa, ariko ntibyakunda kubera Coronavirus.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, avuye iwabo muri Ghana, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2018-2019.

Ibaruwa yirukana Sarpong muri Rayon Sports





Sarpong yamaze kwirukanwa muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND