Kigali

Iraswa ry’amasasu ku Isabukuru y’Umwamikazi Elizabeth ryahagaritswe kubera Coronavirus

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/04/2020 17:42
0


Ku munsi w’Isabukuru y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth hakorwa ibintu bisa n’ibidasanzwe aho haba indamukanyo iherekejwe n’iraswa ry’urufaya rw’amasasu. Uyu munsi ntibahaye ho iyo mihango kubera icyorezo cya COVID-19.



Ibi birori bidasanzwe byahagaritswe muri uyu mwaka kubera icyorezo cya coronavirus hirindwa ko abantu bahurira mu kirori yewe n’urusaku rw’amasasu yumvikana rukaba rwasakuriza abantu bari mu ngo zabo batekereza ku bibazo byatejwe na Coronavirus.

Queen cancels gun salutes to mark her birthday for first time in ...

Haraswa amasasu ku isabukuru ya Queen Elizabeth

Nk'uko ikinyamakuru Fox News kibivuga, amakuru yavuze i Bwami yagize ati: "Muri uyu mwaka nta ndamutso y’imbunda izaba. Nyiricyubahiro yifuzaga ko nta ngamba zidasanzwe zashyirwaho muri ibi bihe abatuye isi barimo bugarijwe na Coronavirus".

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2020, Umwamikazi Elizabeth II yujuje imyaka 94. Bikekwa ko uyu mwaka ari bwo bwa mbere ku ngoma ye y’imyaka 68 hatabaye ibirori by’akarasisi kivanzemo urusaku rw’imbunda.

Britain's royals issue social media plea amid rising abuse ⋆

Imyaka 68 Queen Elizabeth amaze ayobora u Bwongereza bizwi ko haraswa amasasu ku Isabukuru ye. Haraswa amasasu menshi hakoreshejwe intwaro za kera, akarasirwa muri Hyde Park, kuri Tour de Londres ndetse muri Parike ya Windsor mu Burengerazuba bwa Londres. Haraswa hakoreshejwe canon.


Hari igihe Ibirori byo kwizihiza isabukuru ye bitaba ku itariki ye y’amavuko ny'irizina, ahubwo bigakorwa buri wa Gatandatu wa kabiri wa Kamena, aho abagize umuryango w’i Bwami bahurira hamwe bakareba akarasisi k’abasirikare. Isabukuru ye ikorwa mu cyi (mu gihe cy’Izuba), mu kwirinda ikirere kibi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND