RFL
Kigali

Uganda: Umushoferi ukomoka muri Tanzania arashakishwa ngo bamusubize iwabo nyuma y'uko agaragaweho COVID-19

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:18/04/2020 20:53
0


Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda yatangaje ko iri gushakisha umushoferi wapimwe bakamusangamo Coronavirus kugira ngo asubizwe iwabo muri Tanzania.



Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus ibihugu bitandukanye birimo na Uganda byagiye bishyiraho ingamba zibifasha kwirinda ikwirakwizwa rya kino cyorezo. Ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba (EAC) ari naho Uganda ibarizwa, byemeranyijwe ko umuntu uwo ari we wese wo muri ibyo bihugu uzapimwa agasanga yaranduye coronavirus ko azasubizwa iwabo kugira ngo avurirweyo.

Kuri ubu igihugu cya Uganda kiratangaza ko kiri gushakisha umugabo w'imyaka 34, wari usanzwe ari umushoferi w'amakamyo, winjiye ku butaka bwa Uganda tariki ya 16 Mata 2020, akinjirira ku mupaka wa Mutukula avuye i Dares Salaam, kugira ngo asubizwe iwabo abe ari ho ajya kuvurirwa nk'uko ibihugu byo muri aka karere byabyemeranyijwe.

Igihugu cya Uganda kikimara gutangaza aya makuru, byateje impaka nyinshi zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bibazaga niba koko byari bikwiye ko asubizwa iwabo cyangwa ahubwo bakamufashe bakamuvurira muri Uganda.

Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda Ruth Jane Aceng yatangaje ko buri munsi Uganda yakira abashoferi b'amakamyo bagera ku 3000 bava mu bihugu by'akarere ka Afurika y'Uburasirazuba, ko rero Uganda nta bushobozi ifite bwo kuvura buri wese ugaragaweho na kino cyorezo.

Ku munsi wejo, igihugu cya Uganda cyatangaje ko mu bashoferi b’amakamyo bagera kuri 774 bafashwe ibipimo ku mipaka mbere y'uko binjira muri Uganda, umwe gusa ari we basanzemo COVID-19 .

Kugeza ubu muri Uganda abantu bamaze kwandura COVID-19 bose hamwe ni 55, ariko nta n'umwe irahitana. Leta ya Uganda iheruka gutangaza ko iminsi yo kuguma mu rugo bayongereyeho iminsi 21, ndetse ko ingamba bafashe zigomba gukomeza gukurikizwa kugeza iyo minsi irangiye.

Izongamba zirimo, gufunga insengero, gufunga amashuri ndetse no guhagarika ibikorwa ibyo ari byo byose bihuriza abantu benshi icyarimwe hamwe n'uko abaturage bategetswe kuguma mungo zabo.

Aba zakomeza akazi kabo nkuko bisanzwe nabakora kwa muganga, Abanyamakuru, abashinzwe umutekano hamwe nabakora muri za Banki. Ni mu gihe ibinyabiziga byemerewe gukora ari imodoka zitwara ibintu gusa ndetse n’indege zitwara imizigo.

 Src: bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND