RFL
Kigali

Wari uzi ko hari ibihugu biba mu bindi mo imbere?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/04/2020 18:35
0


Enclaved Countries ni ibihugu bituye mu bindi mo imbere. Kuri uyu mubumbe hari ibihugu 3 bituye mu bindi mo imbere ni ukuvuga kugira ngo ibi biheho ni uko igihugu kiba kizengurutswe n’ikindi mu mpande 4 zose. Igitangaje ibi bihugu biba bifite amategeko yabyo bwite.



MENYA IBIHUGU BIBA MU BINDI    

1.       The Republic of San Marino

Ibindera ry'igihugu cya San Marino 

Iki gihugu kizengurutswe n’igihugu cy’u Butaliyane kandi kirigenga ndetse kinafite amategeko yacyo bwite akigenga. Mu yandi magambo, iyo uvuze ibihugu bigikije mu Burasirazuba, Uburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo, ni igihugu cy’u Butaliyane gihari gusa. Iki gihugu cyashinzwe mu 301 mbere y’ivuka rya Yezu Kiristu gishingwa na Marinus.

Ubuso bwa San Marino: 61.2km2, ugereranije, u Rwanda rukubye iki gihugu inshuro zigera kuri 431.7

Abaturage bagituye: 33,916

Umurwa mukuru: Citta

2.       Vatican City

I  Ibindera ry'igihugu cya Vatican 

Vatican ni igihugu cyangwa twakita nk'ubwami bwigenga, kuri ubu kikaba kiyoborwa na Nyiri ubutungane Papa Francis uhagarariye Kiliziya Gatolika ku Isi yose. Iki gihugu kiri mu mujyi wa Rome kandi uyu mujyi ni umurwa mukuru wa Italy. Aka gahugu nako kazengurutswe n'u Butaliyane mu mpande zose. Vatican ni cyo gihugu gito ku Isi, ikaba mu bihugu bitagira ikibuga cy’indege. Gusa ku rundi ruhande, ntabwo abantu benshi bajya bemera ko iki ari igihugu. Ku ruhando mpuzamahanga gifatwa nk’igihugu gituwe n'abihaye Imana.

Ubuso bwa Vatican: 49 hectares

Umurwa mukuru wa Vatican: Ntawo igira

Abaturage bayituye: 618

3.       The Kingdom of Lesotho

      Ibendera ry'igihugu cya Lesotho

Iguhugu cya Lesotho gituye hagati mu gihugu cya Africa y'Epfo. Iki gihugu cyakoronijwe n'Abongereza, kiza kubona ubwigenge mu 1966. Ubuso bwa Lesotho burangana na 30,000 km2 mu yandi magambo Lesotho iraruta u Rwanda ho 3662 km2. Abaturage bo mu gihugu cya Lesotho ubukungu bwabo bushingiye cyane cyane ku buhinzi, ubworozi n'ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro.  

Ubuso bwa Lesotho: 30,355 km²

Umurwa mukuru wa Lesotho: Maseru

Abaturage bayituye: Miliyoni 2.14

Gusa n'ubwo dufite ibihugu nk'ibi hari n’ibindi bifite igihugu kimwe bihana imbibi ariko bifite izindi mpande zikora ku nyanja ari byo mu rurimi rw’icyonyereza bita (Semi-enclaved). Bimwe muri byo ni; Gambia, Monaco na Brunei.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND