RFL
Kigali

Kunywa urumogi byongera ibyago byo kutamenya neza niba ufite Covid-19

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:12/04/2020 16:43
0


Mu busanzwe hari abakoresha cyangwa se banywa isigara ndetse n’urumogi ngo biyibagize ibibazo cyangwa se ngo bumve bagabanyije ibirimo kubatera impagarara—stress. Gusa, impuguke mu by’ubuzima zivuga ko mu bihe nk’ibi bya covid-19 umuntu akeneye gutekereza neza.



Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2018 bwakozwe na National Survey on Drug Use and Health, bwagaragaje ko Abanyamerika barenga miliyoni 43 bari ku myaka 12 kuzamuka y’ ubukure bakoresheje urumogi—marijuana. Miliyoni 4 muri bo barukoreshaga ku kigero cyo hejuru, mu gihe abari hagati ya 18 na 25, icya gatatu cyabo cyakoresheje urumogi muri uwo mwaka nyine. Ubwo ku bakuze cyane—hejuru y’imyaka 65—ikigero cyavuye kuri 0.4% mu 2006, kigera kuri 4% mu 2018.

Impuguke zigaragaza ko abenshi mu bakoresha ibi biyobyabwenge baba bafizu kwikura mu bihe bitaboroheye, hanyuma bakumva bageze aho batekanye. Mu mvugu y’ubu bati ‘ni ukujya high’. Nyamara abakoresha iki kiyobyabwenge rimwe na rimwe birengagiza ingaruka zikomeye gifite ku buzima bwabo, zijya ziturukamo n’ urupfu rutunguranye.

Muri ibi bihe by’icyoroze cyugarije Isi yose cya coronavirus, impuguke mu by’ubuzima ziraburira abantu bakoresha urumogi nk’ uburyo bwo kwiyibagiza ibikugose ko atari wo mwanya wo gukora ibi. Yewe, bakongeraho ko n’abatakoreshaga iki kiyobyabwenge ariko bumvaga bafite gahunda ko basubiza amerwe mu isaho, ko ntacyo bigiye kubamarira uretse kubamara—kubangiza!

Mu kiganiro CNN yagiranye n’ impuguke mu by’ ibihaha n’ ibindi bice by’ ubuhumekero, Dr. Albert Rizzo, avuga ko ukoresha urumogi—marijuana—ko iyo arunyoye mu nzira inyuramo umwuka iri hagati y’ umunwa n’ umuhogo ko izamo utuntu tumeze nk’ ibikomere dushobora no guterwa n’itabi risanzwe—hanyuma utu tukaba twagutera izindi ndwara za infection.

Ibi, abihurizaho na Dr. Mitchell Glass, we avuga ko ikintu ubu abantu bakeneye atari ukwiyongerera ibyago byo guhura n’ ingorane mu gihe barimo bapimwamo ibimenyetso by’icyorezo cya covid-19. Glass akomeza avuga ko ari indwara ihungabanya imyanya y’ ubuhumekero. Impungenge ziba ziriho ni uko inkorora y’ akayi umuntu agira nk’ ikimenyetso cya covid-19, iba isa neza nk’iy'umuntu uriho akoresha urumogi. Ibi rero, bishobora gutera urujijo, ndetse no kongera ibyago byo kuba washyirwa mu mashini igufasha guhumeka.

Usibye kuba ikoreshwa ry’urumogi ryongera ibyago ndetse n’ ukudasobanuka neza kw’ ibimenyesto bihura n’ibya covid-19, izi mpuguke zigaragaza ko kandi hari indi mpamvu ituma ikoreshwa ry’ urumogi ridakenewe ubu muri ibi bihe.

Bagaragaza ko n’ubwo abarukoresha; urumogi, bibwira ko rubafasha kubona ituze—nyuma y’uko bari bagoswe n’ ibibazo, ko ahubwo rwangiza ubushobozi bwabo kamere bwo gutekereza neza, byangiza uburyo uhuza Amakuru, ndetse n’ uburyo ufatamo/wakira ibintu bikubayeho. Byavuzwe na Dr. Glass.

Ni iki gikwiye gukorwa?

Niba udakoresha itabi cyangwa ngo unywe urumogi, wibitangira ubu.

Tanga amakuru nyayo bitewe n’ uko wumva umerewe. Dr, Glass atanga inama ko umuntu akwiye kubwiza ukuri umuvuzi cyangwa umwitaho, uko inkorora y’akayi afite yayibonye niba iterwa n’urumogi cyangwa ari iterwa na covid-19. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND