Kigali

Google yahuje imbaraga na Apple bikora igikoresho cy’ikoranabuhanga kirwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/04/2020 2:41
0


Kuri uyu wa 10 Werurwe 2020 Apple na Google byatangaje ko biri kubaka agakoresho kitwa APIs kagiye kuzajya gakoreshwa mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19. Ibi bizagerwaho aho bizubaka Application izajya ishyirwa muri telefone ku buryo umuntu uzajya uhura n'urwaye Coronavirus uzajya uhita ubimenyeshwa.



Ni mu gihe Isi yose yugarijwe n'icyorezo cya coronavirus. Benshi bari kuvuga ko iyi virus ishobora kuba yibasira abakomeye gusa cyangwa ibihugu by'ibikomerezwa kuko ubu ibihugu by'ibihanganye ku Isi ari byo byugarijwe kurusha ibindi.

Nyuma y'uko Amerika yandagajwe na Covid-19 ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga byiyemeje kuyirokora binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ikwirakwira ry'iki cyorezo.

Kuyu wa Gatanu ni bwo itangazo ryahawe abanyamakuru ritanzwe na Google yavuze ko ku bufatanye na Apple muri uku kwezi gutaha kwa Gicurasi bazaba bamaze gukora igikoresho cy'ikoranabuhanga kizajya gifasha abaturage kumenya niba bahuye n’umuntu urwaye Covid-19.

Iki gikoresho kandi kizajya kibika amakuru yose ajyanye n'abantu bose umuntu agenda ahura nabo ku buryo uzajya aramuka arwaye bazajya bamenya aho yanduriye ndetse n'abantu bose bagiye bahura nawe bityo bahite babafata bose bitume nta bandi bantu bakomeza kwanduza.

Nk'uko ikigo cya Google kibivuga, nta makuru na macye y’abaturage bazajya bafata ahubwo azajya afatwa n’inzego zishinzwe ubuzima. Uko bizakorwa, tuvuge niba uhuye n’umuntu mukaganira, naremba akajya kwa muganga bagasanga arwaye icyorezo cya covid-19;

Kwa muganga bazajya bahita bareba muri ya Application barebe abantu bose bagiye bahura n'uwo muntu ndetse banarebe n’igihe bahuriye. Ikindi bizajya bihita byoroha kuba bafata abantu bose bahuye n'uyu urwaye, babashyire mu kato bityo kwanduzajya bihite bihagarara.

Ku rundi ruhande, nibazajya bamara kumenya abantu bose bahuye na wa muntu, bazajya bahita babashyira muri system ku buryo umuntu utarwaye najya guhura na wa muntu telefone izajya ihita imumenyesha ko agiye guhura n'umuntu ushobora kuba arwaye Coronavirus.

Ese ni nde wemerewe gukoresha APIs?

Iyi application izajya ikoreshwa na buri we ufite telefone igezweho (smartphone) yaba ukoresha Android cyangwa IOS. Application programming interface (APIs) zizashyirwa mu bubiko bwa za Application z'ibi bigo ari bwo; App Store ya Apple ndetse Play store ya Google. 

Izi Application zizaba zifite Bluetooth izajya ifasha abayikoresha kugenda itanga ndetse inakurura imijyana (signals) ya za telefone umuntu ajyenda ahura nazo bityo mu gihe uhuye n'umuntu urwaye Covid-19 uhite ubasha kubimenya cyangwa nimuhura ibimenyetso by'umwe bitaragaragara, naramuka agiye kwa muganga bizabafasha kugenda bamenya abantu bose bahuye nawe. 

Ese ku bazajya bakoresha ubu buryo imyirondoro yabo cyangwa amabanga yabo ntabwo azaba ari ku gasozi?

Ikigo cya Google cyakuriye inzira ku murima abashobora kugira amacyenga ku bijyanye n’umutekano w'amabanga yabo aho cyavuze ko nta muntu n'umwe ukwiye kugira impungenge kuko amakuru yose azajya aba ari mu biganza by’ubuvuzi. Google yavuze ko ikizaba kigenderewe ari ukugabanya ikwirakwira cya Coronavirus ndetse ko nta n’amazina y’abantu barwaye azajya yerekanwa ku bandi bantu usibye inzego z'ubuzima zizajya ziba zibizi gusa.

Ubu buryo ntabwo ari Amerika igiye kubukoresha bwa mbere kuko nko muri Singapore ni bwo bwafashije iki gihugu guhangana n'iki cyorezo, Koreya y'Amajyepfo, Israel na Poland nabyo byakoresheje ikoranabuhanga rijya gusa n'iri mu guhangana na Covid-19 kandi ryarakoze cyane. 

Magingo aya n'ibihugu by’iburayi nabyo imishinga y'ikoranabuhanga igiye kubarokora iki kiza, bayigeze kure. Benshi bari kwibaza ukuntu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite ikoranabuhanga rikomeye ariko ikaba itarabasha guhangana n'iki cyago nayo ikoresheje ikoranabuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND