Umuhanzi ni umwe mu bantu baba bavuga ijwi ryabo rikagera kure cyane. Afite uruhare runini cyane mu kubaka umuryango mugari. Ibihangano bisenya Sosiyete cyangwa bikayubaka bitewe n’ubutumwa yatambukije.
Ubuhanzi mu ngeri zitandukanye bwifashishijwe
nk’intwaro ikomeye mu gukangurira Abahutu kwanga Abatutsi, byoroshya umugambi
wa Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa mu 1994, ihitana inzirakarengane zisaga Miliyoni
mu gihe cyiminsi 100.
Umuhanzi Simon Bikindi yari umwe mu bambari bakomeye
b’ishyaka MRND ry’uwari Perezida, Habyarimana Juvenal, akaba yaranakoraga muri
Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo.
Bikindi wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaririmbaga
indirimbo ziri mu njyana gakondo binyuze mu itorero rye ryitwaga ‘Irindiro'. Simoni
Bikindi mu ngazo ye yagarukaga ku bukangurambaga bushishikariza abahutu kwanga
abatutsi.
Indirimbo ze yarazihimbaga akifashisha Radio
RTLM yewe na Radio Rwanda icyo gihe. Mu ndirimbo zibukwa zarimo ubutumwa bubi
cyane bwo kwanga abatutsi harimo nka; “Twasezereye Ingoma ya Cyami”, “Nanga
Abahutu” na “Bene Sebahinzi”, izi ndirimbo ni nazo Urukiko rwa Arusha
rwakoresheje rumuhamya ibyaha.
“Nanga Abahutu” ni indirimbo wari
kumva icyo gihe ukumva nabi intego nyamukuru yari afite aho wakumva uyu muhanzi Bikindi avuga ko yanga Abahutu. Abahutu
yavugaga yanga, ni abatari bahuje ibitekerezo n’abari abahezanguni, batari mu
murongo umwe n’abateguraga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyi ndirimbo Bikindi hari aho agira ati “Njyewe nanga ibihutu nanga
ibihuture rungano… Njyewe nanga Abahutu, ba bahutu batibuka, ngo bibuke rya
jambo rivuga ngo muhere ruhande twice mpandahande hariya i Butare…nanga Abahutu
badashyira mu gisenge undi muhutu wabakoshereje ngo bamuhanire iyo ngiyo ariko
ubumwe bukomeze…”
Naho mu ndirimbo “Twasezereye Ingoma ya Cyami” aba avuga uburyo Abahutu bigaranzuye ingoma ya cyami ngo yari yarabakandamije, agasingiza uwabaye Perezida wa mbere Kayibanda Gregoire, Habyarimana n’abandi. Yahimbye indi yise “Ingabo z’u Rwanda” ikoze nk’ikivugo aho yaharabikaga ingabo za FPR Inkotanyi, zari zaratangiye urugamba rwo kubohora igihugu.
Kubera amagambo mabi yakanguriraga abahutu kwica
abatutsi, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi Urukiko rwemeje ko muri Kamena mu 1994, Bikindi
yanyuze mu muhanda wahuzaga segiteri Kivumu muri Rwerere na Kayove muri Gisenyi
ari kumwe n’imodoka y’Interahamwe irimo imizindaro yacurangaga indirimbo ze
zashishikarizaga abahutu kwica abatutsi.
Bikindi Simon yafatiwe i Leiden mu Buholandi tariki 12
Nyakanga 2001 yoherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u
Rwanda tariki 27 Werurwe 2002, ashinjwa uruhare mu gukangurira abahutu
kurimbura abatutsi.
Mu Ukuboza 2008, Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukangurira abahutu kwica abatutsi. Urukiko kandi rwasanze hari impamvu nkomezacyaha kuri Bikindi, kuko yari umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda akaba n’umwe mu bavugaga rikijyana b’ishyaka ryari ku butegetsi, rwemeza ko iyo shusho yari afite mu baturage byari byoroshye kubabwira ikintu bakihutira kugikora.
Igifungo cy’imyaka 15 Bikindi yahawe cyarangiye tariki
12 Kamena 2016 akomeza kuba muri Benin kugeza ku rupfu rwe tariki 15
Ukuboza 2018 aho yabaga muri Benin, azize Kanseri.
Twasoza tuvuga ko Umuhanzi aho ava akagera yayobya abantu benshi mu gihe yatanze igitekerezo kibi, ari yo mpamvu abahanzi bagomba kubiba ineza aho kubiba urwango, bakibuka ko ibihangano byabo ari ibyo kubaka Sosiyeti no gusana imitima ya benshi.
TANGA IGITECYEREZO