RFL
Kigali

Kobe Bryant agiye gushyirwa mu nzu ndangamateka ya Basketball muri Amerika - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/04/2020 17:23
0


Nyakwigendera Kobe Bryant, wabaye icyamamare mu mukino wa Basketball muri Amerika, ari mu bakinnyi batoranyijwe gushyirwa mu nzu ndangamateka ya Basketball muri Amerika izwi nka Naismith Memorial Basketball Hall of Fame iherereye muri Leta ya Massachusetts.



Kobe Bryant wakiniye LA Lakers hagati ya 1996 na 2016, akayifasha kwegukana ibikombe bitanu bya Shampiyona ya NBA, yatoranyijwe mu bakinnyi bazashyirwa mu nzu ndangamateka ya Naismith Memorial Basketball Hall of Fame muri uyu mwaka.

Kobe yabaye umukinnyi w’intangarugero mu bikorwa ndetse no mu myitwarire aho yabaye umukinnyi w’umwaka muri NBA mu 2008, yakinnye umukino wa NBA “All-Star” inshuro 18 mu gihe mu 2008 na 2012, yafashije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwegukana umudali wa zababu mu mikino Olempike.

Si Kobe gusa uzashyirwa muri iyi nzu ndangamateka tariki ya 29 Kanama uyu mwaka, kuko hari n’abandi bakinnyi 3 bagize ibigwi muri iyi shampiyona ya Basketball ikunzwe ku Isi, harimo Tim Duncan wakiniye San Antonio Spurs, Kevin Garnett wakiniye Boston Celtics ndetse na Tamika Catchings wakiniye Indiana Fever.

Bryant yitabye Imana muri Mutarama 2020 azize impanuka ya kajugujugu yahitanye abandi bantu umunani barimo n’umukobwa we Gianna.

Naismith Memorial Basketball Hall of Fame yitiriwe Umunya-Canada, Dr James Naismith,  wahimbye umukino wa Basketball, ni inzu ndangamateka igaragaza abakinnyi n’abandi bantu bakomeye babayeho muri uyu mukino.


Nyakwigendera Kobe Bryant yabaye umukinnyi ukomeye muri NBA


Tamika nawe ari mu bakinnyi bazashyirwa muri iyi nzu ndangamateka


Duncan nawe ari mu bakinnyi bazashyirwa muri iyi nzu


Kevin Garnett ari mu bakinnyi bazashyirwa muri iyi nzu muri uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND