RFL
Kigali

UEFA yatangaje igihe ntarengwa cy’imikino ya Champions League na Europa League cyangwa igasubikwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/04/2020 11:42
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u burayi “UEFA”yamaze gufata umwanzuro ndakuka ku marushanwa itegura arimo UEFA Champions League na Europa League ko natarangira kuwa 03 Kanama 2020 azaseswa, agasubikwa.



Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, Aleksandar Ceferin, yemeje ko aya marushanwa yombi nagera tariki ya 3 Kanama atarasozwa, azaseswa burundu.

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana igihe umwaka w’imikino wa 2019/20 uzarangirira cyangwa cyangwa niba uzaseswa, mu kigairo Perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin, agiranye na Televiziyo ya ZDF o mu Budage, yavuze ko bashyizeho itariki amarushanwa yabo atazarenza.

Yagize ati”Agomba kurangira bitarenze tariki ya 3 Kanama, yombi Champions League na Europa League. Ni ibihe bidasanzwe turimo, ku kw’ibyo birasaba koroherana ku matariki n’amasaha imikino izajya itangiriraho. Niba icyorezo kigabanutse kare, dushobora gusubukura imikino vuba aha”.

Ceferin, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus nikigabanuka bazashyiraho amasaha n’igihe cy’imikino gishya aho binashoboka ko hazakinwa umukino umwe umwe muri buri kiciro aho gukina ubanza n’uwo kwishyura.

“Dushobora gukina dukurikije uburyo busanzwe, cyangwa umukino umwe ku kibuga cyihariye. Kuri ubu, hari n’uburyo bwo gukina irushanwa ry’amakipe umunani cyangwa ane”.

“Icyemezo kibi twakora ubu ni ugukina mu buryo bushyira mu kaga ubuzima bw’abakinnyi, abafana n’abasifuzi. Mu gihe twaba turi mu bihe bituje, simbona ikibazo muri ibyo”.

Imikino ya UEFA Champions league na Europa League, yombi yahagaritswe mu kwezi gushize ubwo hakinwaga imikino ya 1/8 yo kwishyura, kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.


Aya marushanwa yombi natarangira tariki ya 03 Kanama azasbikwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND