RFL
Kigali

Cristiano yafashe umwanzuro wo guhara umushahara we mu rwego rwo gufasha Juventus guhangana na Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/03/2020 20:57
0


Umunyabigwi ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo Aveiro, yafashe umwanzuro ukomeye muri ibi bihe amakipe ari ku rwana ku bukungu bwayo kubera icyorezo cya Coronavirus, yemera kugabanya umushahara we wo hejuru kugira ngo afashe Juventus kwirinda igihombo gisobora guturuka kuri iyi ndwara.



Cristiano Ronaldo uhembwa miliyoni 31 z’amayero ku mwaka, yagabanyije umushahara we cyane ugera kuri miliyoni 3,8 kugira ngo afashe Juventus muri ibi bihe bigoye amakipe menshi arimo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Uretse Cristiano Ronaldo, n’abandi bakinnyi bakomeye muri Juventus barimo Gigi Buffon, Leonardo Bonucci na kapiteni Chiellini biyemeje kugabanya umushahara wabo kugira ngo bakomeze gufasha iyi kipe muri ibi bihe.

Amakipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi  aracyaganira n’abakinnyi bayo kugira ngo bagabanye imishahara gusa Impzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yategetse ko muri iki gihe imikino yahagaze abakinnyi n’abayobozi b’amakipe bagomba kuganira  bakabakata umushahara ku kigero cya 70%.

Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe ibikorwa by’imikino byose byahagaze hafi mu bihugu byose byose byo ku Isi kubera icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi. 


Cristiano yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa gikomeye yakoreye ikipe ye akinira



Cristiano na bagenzi be bemeye guhara imishahara yabo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND