RFL
Kigali

Ni Igitangaza! Abdelhak Nouri wari umaze amezi 32 muri Koma yakangutse - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/03/2020 20:00
0


Umuholandi w’imyaka 22, Abdelhak Nouri, wari umaze imyaka ibiri, amezi umunani n’iminsi 19 asinziriye muri Koma, yakangutse maze abatuye Isi by'umwihariko abakunzi ba Ajax Amsterdam yakiniraga bashimangira ko ari igitangaza Imana ikoze.



Nouri yagiye muri Koma tariki 8 Nyakanga 2017, ubwo yituraga hasi mu mukino wa gicuti ikipe ya Ajax Amsterdam yakinaga na  Werder Bremen,  agonganye na mugenzi we ntiyongera guhaguruka, abaganga bagerageza gukora ibishoboka byose ngo ahaguruke ariko biranga ajyanwa mu bitaro.

Kuri uyu wa Kane inkuru nziza yatashye mu mujyi Amsterdam, ubwo ubuyobozi bw’ikipe ya Ajax bwatangazaga amakuru ko umukinnyi wayo Nouri Abdelhak wari umaze hafi imyaka itatu muri koma ari muzima.

Kuri ubu Nouri ari kugendera mu kagare ndetse akaba ahumeka neza akaba yatangiye no kurya.

Uyu muholandi ufite inkomoko muri Morocco, atarajya muri Koma yakinaga neza mu kibuga hagati mu ikipe ya Ajax ndetse n’ikipe z’igihugu z’abakiri bato mu Buholandi.

Abakinnyi batandukanye ku Isi bagaragaje amarangamutima yabo bishimira ko Nouri yongeye guhumeka umwuka w'abazima.

Umuryango we wasaga nk’uwihebye wongeye usagwa n’ibyishimo ndetse n’akanyamuneza, nyuma yo kongera kubona Nouri ahumeka umwuka w’abazima, bemeza ko Imana yakoze imirimo ikomeye.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Ajax Amsterdam bwatangaje ko bwishimiye ko Nouri yavuye muri Koma,  buvuga ko bugiye kumuba hafi no kumwondora kugira ngo agarure ubuzima buzira umuze.


Nouri yari umukinnyi wakinaga neza hagati mu kibuga hagati muri Ajax



Nouri yagiye muri Koma mu 2017




Abafana bari bababajwe na Nouri wari umaze hafi imyaka itatu muri Koma


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND