Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze guhagarika umusifuzi Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC igitego 1-1, mu buryo butavuzweho rumwe ku gitego cya Rayon Sports cyo kwishyura cyabonetse mu minota ya nyuma y’inyongera.
Ngaboyisonga
Patrick wemeje igitego cyo mu minota y’inyongera cya Rayon Sports yahagaritswe
na FERWAFA kumara imikino ine adasifura, ubwo bivuze ko azamara igihe cy’ukwezi
kose nta gikorwa na kimwe cy’umupira w’amaguru agaragaramo, ibi bihano
bikazatangira gushyirwa mu bikorwa igihe shampiyona izaba isubukuye.
Ni
umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wakinwe tariki 14 Werurwe 2020, ubera kuri
Stade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino wakinwe nta mufana n’umwe wari ku
kibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ni
umukino abatoza ndetse n’abafana b’ikipe ya Gicumbi FC batigeze bishimira bimwe
mu byemezo byafatwaga n’umusifuzi Patrick, dore ko umukino warangiye abakinnyi
babiri ba Gicumbi FC babonye amakarita atukura.
Ibintu
byaje kurushaho kuba bibi cyane ubwo iminota 90 yarangiraga Gicumbi FC iyoboye
umukino n’igitego 1-0, umusifuzi yongeraho iminota irindwi.
Ntabwo
ku ruhande rwa Gicumbi FC babyakiriye neza, ariko aha umusifuzi yakurikije
igihe umunyezamu wa Gicumbi FC yamaraga aryamye hasi dore ko buri mwanya
wasangaga ari hasi.
Ku
munota wa 93’ Ally Niyonzima yishyuye igitego cya Rayon Sports arko Sugira Ernest yabanje kugonga
umunyezamu wa Gicumbi FC, umusifuzi Ngaboyisonga yemeza ko nta kosa ryabayeho
yemeza igitego.
Iki
gitego cyateje imvururu zikomeye cyane kuko byaviriyemo umukinnyi wa Gicumbi FC
Farouk Shabani guhabwa ikarita itukura nyuma yo gusagarira umusifuzi.
Komisiyo
y’imisifurire muri FERWAFA, yaje gusuzuma ibyabaye muri uwo mukino isanga
Ngaboyisonga Patrick yarakoze amakosa nkana, imuhanisha kumara imikino ine
adasifura ubwo ni ukuvuga ko azamara ukwezi adasifura, mu gihe shampiyona izaba
isubukuwe.
FERWAFA
yahagurukiye ku buryo bugaragara abasifuzi bakora amakosa ku mikino inyuranye
dore ko muri iyi minsi nta munsi wa shampiyona usiga nta musifuzi uhanwe,
ubushize hari hahanwe undi musifuzi azira kubogama.
Ngaboyisonga Patrick yagaritswe imikino ine adasifura
Gicumbi Fc yari yarushije Rayon Sports birangira icyuye inota
Abafana ba Gicumbi FC ntibishimiye imisifurire kuri uyu mukino
Gicumbi FC yari yakinnye umukino mwiza
TANGA IGITECYEREZO