Umutoza mushya w’ikipe ya Gicumbi FC, Munyankindi Jean Paul, nyuma y’umukino we wa mbere atoje iyi kipe yo mu majyaruguru akanganya na Rayon Sports ayisanze mu rugo, yashimangiye ko icyamuzanye muri iyi kipe ari ugutuma itamanuka mu cyiciro cya kabiri kandi ko abifitiye ubushobozi n’icyizere birenze 100%.
Wari
umukino wa mbere kuri Munyankindi Jean Paul, nyuma y’iminsi mike agizwe umutoza
mukuru wa Gicumbi FC.
Ni
umukino Gicumbi FC yakinnye neza, bigaragara ko hari icyahindutse mu mikinire
y’iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, bitandukanye
n’uburyo yakinaga mu bihe byatambutse.
Munyankindi
yemeza ko umupira wo mu Rwanda wose ari umwe, ahubwo ko iyo ikipe imwe irushije
indi amayeri aribwo iyikuraho amanota atatu, ariko witeguye neza abakinnyi
bakamenya agaciro k’umwanya n’igihe (Time and Space) buri kipe wayitsinda.
Uyu
mutoza wari umaze igihe atari mu mwuga w’ubutoza, yatangaje ko intego yamuzanye
muri Gicumbi ndetse n’icyo ubuyobozi bw’iyi kipe bumusaba ari ukugumisha iyi
kipe mu cyiciro cya mbere.
Yagize
ati” icyo nshaka kuyiha, muzi ibibazo ifite, muzi aho iri, icyo bansabye ni
ukuva aho iri ikajya ahandi. Ntabwo ari kujya ku mwanya wa mbere ariko ntabwo
igomba kujya mu cyakabiri."
Munyankindi
yongeyeho ko kuri ubu ashaka yakwemeza birenze 100% ko Gicumbi FC itazigera
imanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ntawuzitambika intego afitiye iyi kipe.
Munyankindi
Jean Paul yanyuze muyandi makipe atandukanye arimo APR FC, Volcanique, Police
FC, Mukura VS, Etincelles na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.
Nyuma
y’imikino y’umunsi wa 24 muri Shampiyona y’ikiciro cya mberte mu Rwanda,
Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 16 gusa ikaba irushwa inota
rimwe n’amakipe abiri ayibanjirije.
Munyankindi Jean Paul umutoza mushya wa Gicumbi FC
TANGA IGITECYEREZO