RFL
Kigali

Umutoza wa Gicumbi FC Munyankindi yashimangiye ko yazanwe no kuyirokora itazigera imanuka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/03/2020 12:24
0


Umutoza mushya w’ikipe ya Gicumbi FC, Munyankindi Jean Paul, nyuma y’umukino we wa mbere atoje iyi kipe yo mu majyaruguru akanganya na Rayon Sports ayisanze mu rugo, yashimangiye ko icyamuzanye muri iyi kipe ari ugutuma itamanuka mu cyiciro cya kabiri kandi ko abifitiye ubushobozi n’icyizere birenze 100%.



Wari umukino wa mbere kuri Munyankindi Jean Paul, nyuma y’iminsi mike agizwe umutoza mukuru wa Gicumbi FC.

Ni umukino Gicumbi FC yakinnye neza, bigaragara ko hari icyahindutse mu mikinire y’iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, bitandukanye n’uburyo yakinaga mu bihe byatambutse.

Munyankindi yemeza ko umupira wo mu Rwanda wose ari umwe, ahubwo ko iyo ikipe imwe irushije indi amayeri aribwo iyikuraho amanota atatu, ariko witeguye neza abakinnyi bakamenya agaciro k’umwanya n’igihe (Time and Space) buri kipe wayitsinda.

Uyu mutoza wari umaze igihe atari mu mwuga w’ubutoza, yatangaje ko intego yamuzanye muri Gicumbi ndetse n’icyo ubuyobozi bw’iyi kipe bumusaba ari ukugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati” icyo nshaka kuyiha, muzi ibibazo ifite, muzi aho iri, icyo bansabye ni ukuva aho iri ikajya ahandi. Ntabwo ari kujya ku mwanya wa mbere ariko ntabwo igomba kujya mu cyakabiri."

Munyankindi yongeyeho ko kuri ubu ashaka yakwemeza birenze 100% ko Gicumbi FC itazigera imanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ntawuzitambika intego afitiye iyi kipe.

Munyankindi Jean Paul yanyuze muyandi makipe atandukanye arimo APR FC, Volcanique, Police FC, Mukura VS, Etincelles na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 24 muri Shampiyona y’ikiciro cya mberte mu Rwanda, Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 16 gusa ikaba irushwa inota rimwe n’amakipe abiri ayibanjirije.


Munyankindi Jean Paul umutoza mushya wa Gicumbi FC


Gicumbi FC iri kumwanya wa nyuma mu mikino 24 ya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND