Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelone, Lionel Messi, yiyemeje kurwana ku nshuti ye babanye muri FC Barcelone Ronaldinho Gaucho, aho agiye kumwishyurira amande yaciwe n’igihugu cya Paraguay ndetse n’amadeni arimo asaga miliyoni 13 z’amadolari kugira ngo asohoke muri gereza.
Messi
wakuze akunda cyane imikinire ya Ronaldinho Gaucho, akanamufata nk’icyitegererezo
ubwo bakinanaga muri FC Barcelone, dore ko yantangaje ko amukesha byinshi mu
mupira w’amaguru, yiyemeje kumukura muri gereza yo muri Paraguay amwishyurira
ibyo asabwa byose kugira ngo afungurwe.
Ibinyamakuru
bitandukanye byo muri Espagne byatangaje ko Messi yahaye akazi abanyamategeko
bakomeye azishyura miliyoni 4 z’amayero kugira ngo bitendeke kuri iki kirego
cya Ronaldinho bamufunguze uko byagenda kose.
Bivugwa
yuko ubukungu bwa Ronaldinho butifashe neza , byatumye afata imyenda myinshi
none bikaba byaramunaniye kuyishyura.
Uyu
mwenda wose n’abanyamategeko bo kumufunguza,Messi yiyemeje kubyishyurira
Ronaldinho kugira ngo asohoke muri gereza.
Ronaldinho
w’imyaka 39 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira w'imyaka 49 bafatiwe mu
mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye
muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bari bafite Pasiporo z’impimbano.
Bahita
bafatwa na Polisi y’iki gihugu basjyanwa muri gereza kugira ngo hatohozwe neza
ibijyanye n’ibi byangombwa bafite.
Ronaldinho
yari yerekeje muri Paraguay gukora ubukangurambaga ku gitabo no ku bikorwa bye
by’ubukangurambaga bwo gufasha abana bo mu miryango icyennye.
Ronaldinho
Gaúcho yakiniye amakipe arimo Gremio, mbere yo kujya muri Paris Saint Germain
yo mu Bufaransa, FC Barcelona yo muri Esipanye, AC Milan yo mu Butaliyani ndetse n’andi.
Ronaldinho
yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Brazil ibikombe bitandatu bikomeye, birimo Copa
Amerika mu mwaka wa 1999, Igikombe mpuzamigabane’FIFA Confederations Cup’ mu
mwaka wa 2005 ndetse n’igikombe cy’Isi Brazil yegukanye muri 2002.
Mu minsi ishize Ronaldinho na mukuru we bagaragaye mu rukiko bambaye amapingu
Ronaldinho mu rukiko
Ronaldinho yatawe muri yombi azira pasiporo y'impimbano
Ronaldinho na Messi bakinanye muri FC Barcelone ari inshuti cyane
bakinanye ari inshuti magara cyane
TANGA IGITECYEREZO