RFL
Kigali

Messi yiyemeje kwishyura akayabo ka Miliyoni z’amadolari Ronaldinho asabwa kugira ngo afungurwe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/03/2020 12:40
0


Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelone, Lionel Messi, yiyemeje kurwana ku nshuti ye babanye muri FC Barcelone Ronaldinho Gaucho, aho agiye kumwishyurira amande yaciwe n’igihugu cya Paraguay ndetse n’amadeni arimo asaga miliyoni 13 z’amadolari kugira ngo asohoke muri gereza.



Messi wakuze akunda cyane imikinire ya Ronaldinho Gaucho, akanamufata nk’icyitegererezo ubwo bakinanaga muri FC Barcelone, dore ko yantangaje ko amukesha byinshi mu mupira w’amaguru, yiyemeje kumukura muri gereza yo muri Paraguay amwishyurira ibyo asabwa byose kugira ngo afungurwe.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Espagne byatangaje ko Messi yahaye akazi abanyamategeko bakomeye azishyura miliyoni 4 z’amayero kugira ngo bitendeke kuri iki kirego cya Ronaldinho bamufunguze uko byagenda kose.

Bivugwa yuko ubukungu bwa Ronaldinho butifashe neza , byatumye afata imyenda myinshi none bikaba byaramunaniye kuyishyura.

Uyu mwenda wose n’abanyamategeko bo kumufunguza,Messi yiyemeje kubyishyurira Ronaldinho kugira ngo asohoke muri gereza.

Ronaldinho w’imyaka 39 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira w'imyaka 49 bafatiwe mu mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bari bafite Pasiporo z’impimbano.

Bahita bafatwa na Polisi y’iki gihugu basjyanwa muri gereza kugira ngo hatohozwe neza ibijyanye n’ibi byangombwa bafite.

Ronaldinho yari yerekeje muri Paraguay gukora ubukangurambaga ku gitabo no ku bikorwa bye by’ubukangurambaga bwo gufasha abana bo mu miryango icyennye.

Ronaldinho Gaúcho yakiniye amakipe arimo Gremio, mbere yo kujya muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, FC Barcelona yo muri Esipanye, AC Milan yo mu Butaliyani  ndetse n’andi.

Ronaldinho yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Brazil ibikombe bitandatu bikomeye, birimo Copa Amerika mu mwaka wa 1999, Igikombe mpuzamigabane’FIFA Confederations Cup’ mu mwaka wa 2005 ndetse n’igikombe cy’Isi Brazil yegukanye muri 2002.


Mu minsi ishize Ronaldinho na mukuru we bagaragaye mu rukiko bambaye amapingu


Ronaldinho mu rukiko


Ronaldinho yatawe muri yombi azira pasiporo y'impimbano


Ronaldinho na Messi bakinanye muri FC Barcelone ari inshuti cyane



bakinanye ari inshuti magara cyane



Ronaldinho yabaye umukinnyi ukomeye cyane ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND