RFL
Kigali

Cyusa n'Inkera berekeje i Burayi kuhakorera ibitaramo Stromae ashobora kwitabira-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2020 9:19
0


Itorero Cyusa n’Inkera ryashinzwe mu 2015 ryerekeje i Burayi gutaramira Abanyarwanda n’abandi mu bitaramo byiswe ‘Cyusa n’Inkera Europe Tour’ bishobora kwitabirwa n'umuhanzi Stromae wakunzwe mu ndirimbo "Papaoutai".



Iri torero ryahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 12 Werurwe 2020. Cyusa Ibrahim Umuyobozi w’iri torero yajyanye n’abandi babiri bari mu bagize iri torero.

Cyusa yabwiye INYARWANDA, ko ibi bitaramo byateguwe kugira ngo bataramire abanyarwanda ‘babarizwa muri biriya bihugu’.

Yavuze ko ibi bitaramo byateguwe n’abantu bane harimo na Carine ubarizwa mu Rwanda. Cyusa Ibrahim usanzwe ari umuvandimwe wa Stromae yavuze ko yamutumiye kandi ko akomeza kumuvugisha amusaba kwitabira kimwe mu bitaramo azakorera mu Bubiligi.

Ati “Ashobora kuzaza kuko nzamutumira.” Ibi bitaramo byateguwe na CSNG [Carine, Shema, Ngabo ndetse na Goreth] bizatangira kuba kuwa 14 Werurwe 2020 aho bizabera mu bihugu birimo u Bubiligi, U Bufaransa, u Buholandi ndetse na Switzerland.

Cyusa n’Inkera barangajwe imbere n’umuhanzi Cyusa Ibrahim bakoreye igihe kinini ibitaramo kuri Meredien ubu babarizwa kuri Grand Legacy aho bataramira abasohokera muri iyi Hotel.

Yavuze ko atari ubwa mbere agiye kuririmbira mu muhanga ahubwo ko ari ubwa mbere ajyanye n’itorero yashinze. We n’Itorero rye baheruka kuririmba mu bukwe bw’umunyarwanda w’umukire muri Cameroon.

Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. 

Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli.

Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi.

Cyusa azwi mu ndirimbo nka "Umutako", "Mbwira nde", "Rwanda nkunda", "Migabo", "Umwitero", "Muhoza" n'izindi.

Cyusa Ibrahim n'umucuranzi we ukunze kumufasha igihe kinini


Cyusa n'Inkera bagiye i Burayi kuhakorera ibitaramo bikomeye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND