RFL
Kigali

Pastor Robert Kayanja yahanuye ko Coronavirus itazagera muri Uganda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/03/2020 14:59
0


Pastor Robert Kayanja Umuyobozi Mukuru w'Itorero Miracle Centre Cathedral Church rifite icyicaro gikuru i Rubaga mu mujyi wa Kampala uri mu bapasiteri bakomeye muri Afrika, yahanuye ko icyorezo cya Coronavirus kitazagera muri Uganda. Atangaje ibi mu gihe hirya no hino ku Isi, iki cyorezo gihangayikishije benshi.



Pastor Kayanja imbere y'abakristo be yagize ati "Twariteguye ndetse duhagarika ikwirakwira ry'inzige. Ubu turemeza ko Corona Virus itazagera muri Uganda. Twarasenze kandi twizereye mu kwizera". Kuri iki Cyumweru tariki 08/03/2020 mu materaniro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore ni bwo Pastor Kayanja yatangaje ubu buhanuzi nk'uko INYARWANDA tubikesha Big Eye. Yanasabye abagore kwirinda gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza nk'abantu bababaye.

Ubu buhanuzi kuri Uganda butangajwe mu gihe iki cyorezo gikomeje gukwirakwira mu bihugu binyuranye ku Isi. Mu ntangiriro za Gashyantare 2020, muri Uganda yashyize mu gato abantu 100 barimo Abashinwa 44 aho bakekwagaho Coronavirus. Kugeza ubu nta muntu Uganda iratangaza ko yanduye iyi virusi. Mu ntangiriro za Werurwe 2020 iki gihugu cyashyize mu kato abagenzi bane bari bavuye imahanga bageze i Kampala ku kibuga cy'indege cya Entebbe nyuma yo kubakekaho ibimenyetso cya Coronavirus.

-Apotre Dr Gitwaza na Pastor Kayanja ngo ni bo bapasiteri bananiye satani-UBUHAMYA

-Kigali: Thousands attend Kayanja crusade

Corona Virus imaze kugera mu bihugu binyuranye ku Isi, gusa aho yiganje cyane ndetse imaze kwica umubare munini ni mu Bushinwa aho yakomotse. Muri Afrika naho yamaze kuhagera ndetse umuntu wa mbere yamaze gupfa yishwe n'iki cyorezo, uwo akaba ari Uukerarugendo ukomoka mu Budage wari uri kuvurwa coronavirus mu Misiri. Imibare y’abanduye muri Afurika yariyongereye cyane, Misiri: 48, Algeria: 17, Sénégal: 4, Afurika y'Epfo: 3, Maroc: 2, Cameroun: 2, Tunisia: 1, Togo: 1, Nigeria: 1.

Pastor Kayanja wahanuye ko Coronavirus itazagera muri Uganda ni muntu ki?


Pastor Kayanja ni izina rizwi cyane muri Uganda, mu karere no muri Afrika nziam aho benshi bamufata nk'umuhanuzi, umukozi w'Imana ukora ibitangaza ndetse ni nawe mupasiteri ukize kurusha abandi muri Uganda. Itorero ayoboye riri mu matorero afite inyubako nini cyane mu karere dore ko urusengero rwe rwa Rubaga rwakira abantu barenga ibihumbi icumi. Itorero rye rifite insengero zirenga 1000 zikorera muri Uganda. Ni we wagize iyerekwa rya 77 Days of Glory izwi cyane nka 77DOGs.


Pastor Robert Kayanja hamwe n'umugore we Pastor Jessica Kayanja

Mu matorero y'abarokore (abavutse ubwa kabiri), Pastor Robert Kayanja arazwi cyane. Mu Rwanda, wamugereranya nka Apotre Dr Gitwaza mu bakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Robert Kayanja ni umupasiteri ukunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibyo atangaza n'ibyo yigisha. Bamwe bamuvuga neza hakaba ariko n'abandi bamuvuga nabi. Yigeze gusaba Leta ya Uganga kujya itanga Icyacumi mu itorero.

Mu 2007 ni bwo Pastor Robert Kayanja yaje mu Rwanda ahakorera igiterane cy'amateka cyabereye muri Stade Amahoro. Ni igiterane cyari cyateguwe n'abapasiteri b'amatorero y'abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC kitabirwa n'abantu uruvunganzoka. Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda ati "Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n'uburyo Imana igiye guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda".


Pastor Kayanja ni inshuti y'ibyamamare byo muri Uganda


Mu materaniro urusengero rwa Kayanja ruruzura abandi bagahagarara hanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND