RFL
Kigali

Apotre Dr Gitwaza na Pastor Kayanja ngo ni bo bapasiteri bananiye satani-UBUHAMYA

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/09/2018 14:28
10


Hari abagiye bumva amakuru avuga ko Apotre Dr Gitwaza wo mu Rwanda na Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda baba bakorana n'imyuka mibi. Aya makuru yamaganiwe kure n'abakristo benshi, gusa hari n'abayemeye. Kuri ubu rero habonetse andi makuru avuga kuri aba bagabo.



Umukobwa w'umunyarwandakazi witwa Mutoni wiyemerera ko yabaga ikuzimu agakorera satani igihe kitari gito, yatanze ubuhamya mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga rukuriwe ku isi na Apotre Gitwaza, avuga byinshi ku mabanga ya satani ndetse anavuga uburyo sekibi yahagurukiye kurwanya yivuye inyuma Apotre Dr Gitwaza na Zion Temple. Uyu mukobwa yanavuze ko ari we wahimbye amakuru avuga ko Apotre Dr Gitwaza ajya ikuzimu.

Mutoni uvuga ko yari umukozi wa satani wemewe n'amategeko, yakomeje avuga ko satani yanarwanyaga bikomeye Pastor Robert Kayanja uyobora itorero Miracle Centre Cathedral ryo muri Uganda. Intandaro yo kurwanya aba bagabo bombi, ngo ni uko ari bo bapasiteri bari bakinaniranye kwa satani nk'uko Mutoni abyitangiramo ubuhamya. Intego nyamukuru ngo yari ugusenya/gukuraho burundu amatorero yatangijwe n'aba bapasiteri bombi. Mutoni witwaga Queen ikuzimu mu buhamya bwe yagize ati:

Mwigeze kumvaho inkuru ngo pasiteri (Aravuga Gitwaza) ajya ikuzimu? Ni wo mwambaro mubi bari baramushyizeho. Ni abahungu babiri bawanditse, igitekerezo ni njyewe wakizanye. Ni abapasiteri babiri bari bakinaniranye, Pastor Kayanja na Pastor Apostle (Aravuga Gitwaza). Haleluya. Njyewe rwose ntabwo nari nzi ibyambayeho, naherutse nkubitwa inshyi bambwira ngo ninsohoke, nongeye gushiduka ndi ahangaha, sinzacika intege gukorera Uwiteka.

Mutoni Queen

Mutoni wiyemerera ko yajyaga ikuzimu

Mutoni yakomeje avuga uburyo yakoreye satani akajya atwara ikuzimu abakobwa bo mu rusengero rwa Robert Kayanja. Uyu mukobwa uvuga ko yasengeraga muri Zion Temple mu Gatenga, basirimba na we agasirimba ariko mu by'ukuri atajyanywe no gusenga ahubwo ari ku kiraka cya satani, yavuze ko no muri Zion Temple naho yari ahafite gahunda yo kuhakura abakobwa n'abamama abakashyira satani. Ngo yavaga mu Rwanda akajya muri Uganda nta cyangombwa na kimwe afite. Iturufu yamufashaga kwambuka umupaka ngo ni uburanga yari afite. Yagize ati:

Yesu ashimwe! Ikuzimu mwaba muzi uko hasa? Muzi gukorera satani uri mutoya ukuntu bibabaza? Muzi igikomere mfite mu mutima? Ndakeka buri umwe wese azanyanga kubera ubuhamya bwanjye.  Bageze ahongaho bakajya (abadayimoni) bantuma abakobwa bo kwa Kayanja. Natwayeyo abakobwa babiri, mbashukishije amafaranga. Ni ahangaha (Zion Temple/Gatenga) ni ko byari bimeze, aba ushers (aba protocols/abadiyakoni) bamwe bari bagiye kugenda. Ariko mumbaze umunsi wa mbere byangendekeye gute? Naraje, yego nemeraga ko nakizwa ariko numva ntareka n'umuryango wundi nabonye hepfo (ikuzimu) kuko ni wo wanyitayeho. Byageze aho ngaho bigera ku ntera yo hejuru, ndatoroka mu Rwanda njya Uganda, nta cyangombwa na kimwe, just nari mfite ubwiza ngira ngo abandi batabona. Satani yari yaranyambitse iyindi shusho. (...)

Icyo Apotre Dr Gitwaza yavuze ku buhamya bwa Mutoni (Queen)

Nyuma y'ubuhamya bwa Mutoni, Apotre Gitwaza yafashe ijambo asaba abantu bose kudakinisha ubuhamya bw'uyu mukobwa. Yagize ati: "Ibi bintu ntimubikinishe. Ni ibintu bikomeye cyane. Ibyo nababwiye ko turi bwiyambure imyambaro y'ama rumors yose (ibihuha), kuko abarozi ni bo basebya abantu, inkuru ikaba impamo, bakabikora. Baraza bagaca mu bantu, ariko ari imigambi yacuriwe ikuzimu. Uyu mwana (Mutoni) ntabwo muzi, namubonye ngira ngo ejo bundi aje gutanga ubuhamya. Imana yagiye imukorera utuntu tw'ibitangaza twatumye atangira gu Questioning satani, gusa ndagira ngo mbabwire ko satani nta mbaraga agira. Rero tugomba vuba cyane kumubatiza. Biramukuraho amaraso yuhagiwe" Yahise amubaza ati 'Uremeye kubatizwa mu izina rya Data, Umwana n'Umwuka Wera?' Mutoni ati 'Ndabyemeye' (...)

KANDA HANO USOME UBUHAMYA BWOSE BWA MUTONI

Mutoni Queen

Yapfukamye hasi yakira agakiza asengerwa na Apotre Gitwaza 

UMVA HANO UBUHAMYA BWA MUTONI UVUGA KO YABAGA IKUZIMU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka5 years ago
    Bamaze
  • Jo5 years ago
    Uyu mukobwa ni danje yateye target ahantu yarira hit byihuse none dore araryanditse
  • David5 years ago
    N'importe quoi
  • Kabera5 years ago
    Aba bavuga ko bagiye ikuzimu cyangwa mu ijuru,ntimukabumve.Ni nka babandi bavuga ngo "imana yanyeretse ko...ugiye gukira,ugiye kubona promotion,etc..."Nyamara yarangiza akagusaba amafaranga!! Mu gihe Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Iyo wahaga amafaranga Abigishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "uragapfana n'ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Ndetse na Pawulo yaduhaye urugero rwo gukorera imana ku buntu,ahubwo tukabwiriza,tukabifatanya n'akandi kazi gasanzwe kugirango tubeho.Byisomere muli Ibyakozwe 20:33.
  • dsp5 years ago
    bla bla sitaki kusikiya, aba n abanyamitwe sha. mujye mwirira aya barezi njye ntawaankuraho nigiceri cya 5
  • 5 years ago
    Hahaha wamuhaye angahe ariko mubona turi ibicucu ni mwishakire kash naho iby'ikuzimu n'ikujuru byose ni kimwe kimwe kandi isi iri mukirere. Nkindi mibumbe yose
  • Mbandazi5 years ago
    Asyiiiiiiii syiiiiiis syiiiiii, ndambiwe abatekamutwe! Uyu mukobwa ubu arambiwe iyindi mico ahungiye mu rusengero, ikindi niba Gitwaza yaremeye kandi agaha agaciro ibyo iyi njiji y'umukobwa ivuga yaba yarataye umutwe cg se nawe basigaye bamutuburira. Ikuzimu ntihabaho, nyawe ujyayo, nta makuru abayo ndetse iba byose ni ugushaka umugati. Gusa ntibagayeshe abantu umwanya bashaka publicite, kuko ndakeka Gitwaza tumuzi naho uriya mukobwa nahobagire agenda.
  • theo5 years ago
    Bagenzi banjye mwirinde gutuka ibyo mutazi.Niba mutabisobanukiwe mujye mwicecekera byabaha umugisha,aho kuvana umuvumo mu bintu utazi kuko wabitutse kandi ari iby'Imana.
  • mukamusoni Eime5 years ago
    irinitekinika kuko niwajya ahwikuzimu uvuga nguveyo wivugisha kuriya nkuvuye Kuri stade azabaze Alice, nahuyu nimitwe ibyavuga wumva abipfundikanya nkushakisha ntasoni ubwose kuvugango wananiwe naba pastor babiri abandibose barimugihugu mumatorero akirimo umwuka wera wayagezemo urayashobora, rwose dukwiye kujijuka kuko imitwe yateye nimyishi mubantu ikigaragara nuko wowe na Gitwaza mubiziranyeho CQ se ukabanawe urikumutekinika ngowibereho ibintu nibyobibiri, naho ibindi keretse impumyi kuko bigaragarira weseko arimitwe, uzajyekuri Television twetukwibarize urebekutazakorwa nisoni
  • 5 years ago
    ahubwe muvugayo mugomba kuzamugakizwa namwe kukowe akijije ubuzimabwe namwe mugombakuza ubwanyu bugakira.





Inyarwanda BACKGROUND