Ku wa Gatandatu Tariki 07 Werurwe 2020, shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yari yasubukuwe hakinwa imikino yo kwishyura, mu karere ka Kirehe. Kirehe FC iheruka kumanuka umwaka ushize yari yakiriye Gorilla Fc, umukino wavuzwemo ruswa ndetse umusifuzi agasifura afite telefone bitemewe, ariko umukino urangira Gorilla itsinze ibitego 3-1.
Intandaro
ya byose yabaye Telefone umusifuzi yagiye kwitabira mu bwiherero ubwo igice cya
mbere cyari kirangiye, akanayivugiraho amagambo yateye ubwoba ubuyobozi bwa
Kirehe FC.
Nk'uko
bitangazwa n’umunyamabanga w’ikipe ya Kirehe FC, Nshiyimihigo Frederick, avuga
ko ubwo igice cya mbere cyari kirangiye amakipe yombi yakaniranye, umusifuzi Akingeneye
Victor wari uyoboye uyu mukino yagiye abikura telephone aho yari ibitse maze
yerekeza mu bwiherero ajya kuyivugiraho.
Uyu
munyamabanga akibona ibibaye avuga ko yahise yohereza umwana kugira ngo ajye kumviriza
ibyo uyu musifuzi ari kuvuga kuko yari yaburiwe ko ashobora kuba agiye kuvuga
ibijyanye na ruswa, kugira ngo yibe ikipe ya Kirehe.
Frederick
avuga ko umwana yatumye yagarutse amubwira ko yumvise umusifuzi avuga ngo ”Abakinnyi ba Gorilla ko batari kugera mu rubuga rw’amahina ndatanga penaliti
gute, njye ibihumbi byanjye 200 murabimpa”.
Akimara
kubyumva uyu munyamabanga yahise yihutira kumenyesha Komiseri w’umukino
umugambi mubisha Kirehe FC yapangiwe, gusa ariko Komiseri yamubwiye ko
atahagarika umukino ko ibyo biza kwigwaho umukino urangiye.
Victor
yagarutse mu gice cya kabiri telephone yayikenyereyeho kugira ngo aze
kureba ubutumwa bw’amafaranga ibihumbi
200 nibayamwoherereza.
Frederick
byamwanze mu nda abimenyesha inzego z’umutekano ndetse anabimenyesha
uhagarariye abasifuzi muri FERWAFA, Gasingwa Michel amubwira ko Komiseri agomba
gukora raporo y’ibyabereye ku kibuga byose.
Igice
cya kabiri cyarakinwe, maze iminota 90 y’umukino irangira Gorilla itsinze
Kirehe FC ibitego 3-1.
Nyuma
y’umukino hakozwe raporo y’ibyabereye ku Kibuga byose banashyiramo ko umusifuzi
wari uyoboye umukino igice cya mbere kirangiye yagiye kwitabira Telefone mu
bwiherero, akagaruka mu gice cya kabiri ayikenyereyeho akayisifurana telephone.
Akingeneye
Victor avuga ko kujyana telephone mu kibuga akayisifurana iminota 45 y’igice
cya kabiri byari mu mutekano wo kuyirinda kwibwa kuko atari yizeye umutekano
w'aho yari iri.
Mu
mategeko agenga imisifurire ntabwo umusifuzi yemerewe kujyana Telefone cyangwa
ikindi gikoresho cyose mu kibuga kitari isifure, isaha n’amakarita.
Hitezwe
imyanzuro izafatwa n’akanama gashinzwe imyitwarire muri Komisiyo y’abasifuzi
muri FERWAFA kuri iki kibazo kigenda gifata intera uko bwije n’uko bukeye.
TANGA IGITECYEREZO