RFL
Kigali

Elisha The Gift yasohoye indirimbo 'Stay' mbere yo kwitabira irushanwa ry'umuziki rizabera muri Australia

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/03/2020 18:22
1

Umuhanzi Elisha The Gift witegura kwitabira irushanwa ry’umuziki ryitwa ‘World Music’ yatoranyijwemo azabera muri Espagne no muri Australia, yamaze gusohora amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Stay’.



Elisha ari mu banyempano bahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya East Africa Got Talent ryegukanwe n’abana bo muri Uganda. Yakomeje gushyira hanze indirimbo zitandukanye ndetse yanafunguye ‘studio’ yitwa EF Record itunganya amajwi n’amashusho.

Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ‘stay’ ibimburiye izindi agomba gusohora mbere y’uko yitabira irushanwa rizabera muri Espagne no muri Australia muri Kamena 2020 rihatanyemo abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Elisha avuga ko yatanze imyirondoro ye muri iri rushanwa ry’umuziki ndetse yohereza zimwe mu ndirimbo ze, akanama Nkemurampaka kemeza ko ari mu mubare munini watoranyijwe w’abagomba guhatanira ibihembo.

Yavuze ko umuhanzi wese yatoranyijwe hashingiwe ku bihangano bye by’umwimerere.

Uyu muhanzi avuga ko muri uyu mwaka ashyize imbere gukora indirimbo zubakiye kuri Gakondo Fusion ndetse ko hari n’indirimbo ari gukorana n’abahanzi bo mu mahanga barimo Alpha wo muri Zanzibar, abo muri Tanzania, Kenya n’ahandi.

Iyi ndirimbo ‘Stay’ yasohoye yakozwe n’aba-Producer babiri S On The Beat ndetse na Brass Pro. Yayiririmbye yishyize mu mwanya w’uwanyuze n’umunyenga w’urukundo wifuza ko umukunzi we amuguma iruhande.

Umuhanzi Elisha The Gift yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Stay'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'STAY' YA ELISHA THE GIFT

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jules Genius3 months ago
    Sitara amano elisha



Inyarwanda BACKGROUND