RFL
Kigali

Mc Tino mu ndirimbo nshya yaririmbye ku mukobwa wamenye imico y'umuhungu bakundana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/03/2020 20:14
0


Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba Kasirye Martin uzwi nka MC Tino, yasohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka wa 2020 yise ‘Uranzi’ ifite iminota itatu n’amasegonda 08’.



MC Tino uherutse kumurika Album ‘Umurima’ azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Njyewe nawe’, ‘My Love’, ‘Mula’, ‘Finest Girl’ yakoranye na Aime Bluestone, ‘My Time’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi usanzwe ari umunyamakuru wa Royal Fm, yabwiye INYARWANDA ko muri uyu mwaka ashyize imbere kuririmba indirimbo zituje ziri mu njyana ya Afro-fusion kandi zubakiye ku nkuru z’urukundo n’ubuzima busanzwe.

Yavuze ko ari yo mpamvu yahereye ku ndirimbo ‘Uranzi’ aho yaririmbye ku nkuru y’umukobwa wamenye imico y’umuhungu bakundana. Ati “Ushobora gukundana n’umukobwa ukamubeshya ko uri kureba umupira kandi uri mu nshuti zawe agahita akumenya.”

“Iyo warakaye aba abizi. Iyo ushonje aba abizi. Ni wa muntu ukuzi. Ni yo mpamvu mburira abantu ni byiza gukundana n’umuntu ukuzi uzi ibyiyumviro byawe ushobora kwibwiriza akamenya ko hari icyo ukeneye.”

Tino yavuze ko afite n’izindi ndirimbo ziri muri studio azasohora mu minsi iri imbere ndetse ko mu cyumweru kiri imbere atangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Papito usanzwe ari n’umujyanama wa MC Tino.

Kuya 08 Ukuboza 2018, uyu muhanzi yamuritse albumu yise “Umurima” mu gitaramo yakoreye Wakanda. Ni igitaramo yaririmbyemo mu buryo bwa Live ashyigikiwe n’abahanzi nka Uncle Austin, Dj Pius, Kid Gaju, Bull Dogg n’abandi.


MC Tino yasohoye indirimbo nshya yise 'Uranzi'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URANZI' YA MC TINO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND