RFL
Kigali

Munyaneza Didier n’umugore we babuze umwana wabo w’imfura baherutse kwibaruka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/03/2020 10:43
0


Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu ndetse n’ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, yagize ibyago n’umufasha we Niyomubyeyi Joselyne nyuma yo kubura umwana wabo w’imfura bibarutse tariki 12/02/2020.



Munyaneza Didier yitabiriye Tour du Rwanda 2020 umwana we w’umuhungu ari mu bitaro, iri rushanwa rikirangira Munyaneza ni we mukinnyi wageze mu rugo bwa mbere agiye kureba uko umwana we amerewe. Ibyago ntibiteguza nyuma y’iminsi 3 ayisoje umwana yahise yitaba Imana.

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2020, ni bwo Munyaneza n’umufasha we Niyomubyeyi Joselyne, bibarutse imfura yabo mu bitaro bya Kora nyuma y’amezi abiri barushinze.

Munyaneza Didier yabaye Intwari anagaragaza gukunda igihugu no kucyitangira ubwo yemeraga kujya mu muhanda akanyonga igare umugore we n’umwana we bari kwa muganga bamerewe nabi, ariko ibyo abirengaho yemera guharanira ishema ry’igihugu.

Umwana wa Munyaneza Didier yajyanwe mu bitaro tariki ya 19 Gashyantare 2020, aza kubisohokamo Tour du Rwanda igeze ku munsi wa 6, ariko nyuma biza kongera kuba bibi, birangira avuye mu mubiri  kuri uyu wa Gatatu.

Didier Munyaneza w’imyaka 22 y’amavuko, yatangiye kumenyekana mu 2017, ariko izina rye rizamuka cyane mu 2018. Yitwaye neza cyane mu mwaka wa 2019, aho aheruka kwegukana Tour du Sénégal ari kumwe n’ikipe ya Benediction Excel Energy.


Nyuma y'igihe gito wibarutse umuryango wa Munyaneza Didier wagize ibyago


Munyaneza ni umwe mu bakinnyi bahembwe muri Tour du Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND