Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020, nibwo umunyabigwi Youri Djorkaeff yahuye anagirana ikiganiro n’abana bari mu mashuri yigisha umupira w’amaguru mu Rwanda, aberurira ko bafite amahirwe menshi yo kuzavamo ba Neymar nab a Mbappe b’ejo hazaza, ariko bagomba kubiharanira, bagakina nk’ikipe kandi bakigirira icyizere.
Ku
munsi wa nyuma w’uruzinduko Youri Djorkaeff watwaranye igikombe cy’Isi n’ikipe
y’igihugu y’ubufaransa mu 1998, yagiriraga mu Rwanda , yahuye n’abana bakina
umupira w’amaguru mu Rwanda maze abasangiza kuri byinshi bizabafasha mu kugera
ku nzozi zabo, ikiganiro cyabereye muri Convention Center.
Mu
gutangira ikiganiro n’abana bifuza kuzavamo abakinnyi b’ibihangange mu bihe
biri imbere, yababajije niba harimo abifuza kuba nka Neymar cyangwa Klyan
Mbappe bombi bakinira Paris Saint Germain, maze bose batera hejuru bati
turifuza kuzagera ku rwego rwabo tukanabarenga.
Iki
gisubizo cyanyuze cyane Youri Djorkaeff, maze ababwira ko kugira ngo bagere aho
bifuza, icyambere bagomba gukunda
umupira w’amaguru, bagashira imbaraga zabo n’umutima mu mikinire yabo,
bakigirira icyizere kandi bagakina nk’ikipe, ababwira ko nibabyubahiriza nta
kabuza bazakina muri PSG kandi ari abakinnyi bakomeye ku Isi.
Yagize
ati”Mufite ejo hazaza heza, nimwe muzasimbura ba Mbappe na Neymar, muzaba
abakinnyi bakomeye mukine muri PSG, ariko ibi muzabigeraho ni mukunda umupira w’amaguru
mbere ya byose, mukawushyiraho umutima n’imbaraga zanyu zose, gukinana nk’ikipe
bizabageza kuri byinshi cyane, mugomba kwitwararika ikinyabupfura kandi
mukigirira icyizere”.
Djorkaeff
yongeyeho ko bizaba bishimishije kubona abanyarwanda barenze umwe bakina mu
ikipe ya PSG. Yavuze ko nta kidashoboka badakwiye gutega amatwi ababaca intege
ahubwo bakongera ibikorwa.
Djorkaeff
yakomeje kuganira n’aba bana bifuza kuvamo abakinnyi bakomeye, bamubaza ibibazo
by’amatsiko bibatera imbaraga n’icyizere cy’ejo hazaza, si aba bana gusa kuko n’itangazamakuru
ryahawe rugari naryo ribaza byinshi Youri Djorkaeff, wasubije buri kimwe cyose
yabajijwe.
Ikiganiro
cyasojwe no gufata ifoto y’urwibutso n’iki gihangange mu mupira w’amaguru ku
Isi.
Mu
rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri ubu bufatanye
n’ikipe ya Paris Saint Germain, PSG irateganya gushing ishuri ryigisha umupira
w’amaguru mu Rwanda rizaba riherereye mu karere ka Huye.
Youri
Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, Yakiniye amakipe arimo Grenoble, Strasbourg,
Monaco, Paris Saint Germain, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers,
Blackburn Rovers na New York Red Bulls.
Yakiniye
ikipe y’igihugu y’Ubufaransa atwarana nayo ibikombe bitatu bikomeye birimo
igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 ndetse na, FIFA
Confederations Cup mu 2001.
Djorkaeff yasobanuriye abana inzira bazacamo kugira ngo bavemo abakinnyi bakomeye cyane
Hari icyizere ko mu myaka iri imbere umunyarwanda azakinira PSG
TANGA IGITECYEREZO