RFL
Kigali

Umugore w’imyaka 50 yibagishije inshuro 40 kugira ngo agaragare nk’umwana w’imyaka 20

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/03/2020 15:51
0


Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye inkuru itangaje igaragaza umugore wibagishije inshuro 40.



Li Gaia w’imyaka 50 y’amavuko yihanganiye ububabare bw’ibikomere inshuro 40 kugira ngo agaragare nk’umwana w’imyaka 20, ni ibintu yasabwe n’umugabo we nyuma yo kubona ko amaze gusaza.


Akimara kwibagisha yagaragaye nk’umwana muto cyane ku buryo ari mu nzira agenda yahuye n’umuntu baziranye abanza kumuyoberwa amugeze imbere asanga ni Li azi aratangara cyane kubera ko nta minkanyari yari agifite ndetse n’ubusaza bwari bwagiye,


Icyo gikorwa cyose cyatwaye amafaranga angana n’ibihumbi 15000$ ariko arihangana kuko yashakaga gushimisha umugabo we cyane ko yari yamusabye ko niba adashaka kwibagisha ahitemo gutandukana na we,


Kuri ubu umugabo wa LI arishimye cyane ndetse yishimira kuba ari kumwe n’umugore we utagifite iminkanyari

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND