Google ni ikigega kibitsemo hafi imbuga nyinshi zo ku Isi ndetse ni cyo gituma benshi basigaye bayifata nka Mwarimu wabo. Muri iki cyumweru ni bwo Google translate yashyize Ikinyarwanda mu ndimi 5 ziyongera ku ndimi 103 zari zisanzwe zikoreshwa n'iki kigo.
Izi ndimi 5 ziyongereye
mu zikoreshwa na Google Translate harimo n’Ikinyarwanda, zikoreshwa
n’abantu bagera kuri miliyoni 75 ni ukuvuga aba bose biyongereye ku mubare w’abantu
bemerewe gukoresha Google Translate. Bazajya bazikoresha bisanzwe
nk'uko abakoresha icyongereeza babigenza bahindura bajyana mu rundi rurimi. Indimo
5 ziyongereye muri Google Translate ni: Ikinyarwanda, Odia (Oriya), Tatar, Turkmen
na Uyghur.
Ikinyarwanda
ni urumi rukoreshwa n’Abanyarwanda, Odia rukoreshwa n'Abahinde, Tatar rukoresha
n’abantu bo mu Burusiya no muri Siberia, Turkmen na Uyghur zikoreshwa n’abantu
bo muri mu Burengerezuba bw’u Bushinwa.
Isaac Caswell Umuyobozi
mukuru mu bubatsi ba Application ya Google translate cyangwa
software engineers bakora muri Google Translate yavuze ko byabatwaye imyaka
igera kuri 4 bari kwiga ukuntu bafata izi ndimi bakazihuza n'ubwenge bw’ubukorano (Artificial
Intelligent) bufasha abakiriya babo kunogerwa.
Uyu mugabo yatangaje ko ari ibintu biba bigoye kuko bisaba kuba uru rurimi rufite abantu benshi barukoresha by’umwihariko imbuga nkoranyambaga zirwandikamo ndetse n’ibinyamakuru byinshi byandika birukoresha kuko ari bwo algorithm cyangwa code zibasha gufata uru rurimi neza.
Magingo aya uyu mugabo yavuze ko ubu abantu bakoresha izi ndimi bemerewe kwandika bakoresheje Keyboard cyangwa imashini zabo bagahindura ibyo
bashaka.
Ese ubundi Google Translate ikora ite?Google translate ni uburyo bukoresha application mu guhindura ururimi mu rundi. Akenshi bisaba kuba uyifite muri telefone cyangwa muri mudasobwa. Ushobora kwibaza uti ese iyo abayozi bagiye mu nama runaka ariko ugasanga muri bo abahuje ururimi ari bacye bigenda gute? Aha nta kindi bakora ahubwo bakoresha ibikoresho bijya gukora nk'uko Google translate ikora.
Ubundi gukoresha google translate birashoboka ko wafata inyandiko yanditse cyangwa amajwi ukayahindura muri za ndimi zagenwe cyangwa zageze muri ubu buryo. Bishobora gukorwa ufashe application ugatunga kamera y'igikoresho cyawe ahantu handitse amagambo ushaka guhindura akaza ari mu rurimi ushaka kuyazanamo.
Hari n’igihe ushobora kubihindura binyuze mu gufata amajwi nayo ugahitamo ururimi uyakuramo n'urwo ushaka kuyashyiramo. Magingo aya izi ndimi 5 zo uburyo bwo kuzikoreshamo harimo guhindura amagambo asanzwe ndetse n'ayo kumbuga zandika (website).
Src: cnet.com,
theverge.com na thenextweb.com
TANGA IGITECYEREZO